Twagirayezu Thaddée yatorewe kuyobora Rayon Sports

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 16, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Twagirayezu Thaddée yatorewe kuyobora Umuryango wa Rayon Sports asimbuye Uwayezu Jean Fidèle weguye kuri uyu mwanya habura iminsi 39 ngo manda ye irangire ku wa 24 Ukwakira 2024, kubera uburwayi.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushingo 2024 mu nama y’inteko rusange yabereye mu Nzove.

Iyo nama yayobowe na Ngoga Roger Aimable wasigaranye ubuyobozi nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidèle, yari yitabiriwe n’abarimo abayoboye iyi kipe baheruka kwemerwa kongera kuyiba hafi nyuma y’imyaka ine bashyizwe ku ruhande.

Ingingo enye zayigiwemo ni ukureba uko amakipe y’Umuryango Rayon Sports (abagabo n’abagore) ahagaze, gusuzuma igitekerezo cyo gushinga sosiyete y’ubucuruzi ya Rayon Sports Ltd, guhindura amategeko shingiro n’amatora ya komite nyobozi nshya.

Twagirayezu yatorewe kuyobora Umuryango wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ine azaba yungirijwe na Prosper Muhirwa nawe wari Visi Perezida ku buyobozi bwa Munyakazi Sadate, ariko akaza kwegura.

Aimable Roger Ngoga yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri, Patrick Rukundo na we yongeye gutorerwa kuba umubitsi mu gihe Gacinya Chance Deny atowe nk’umujyanama wa Tekinike muri Komite Nyobozi nshya y’Umuryango wa Rayon Sports.

Si ubwa mbere, Twagirayezu yinjiye mu buyobozi bwa Rayon Sports kuko yabaye Visi Perezida yungirije Munyakazi Sadate, ariko yegura nyuma y’amezi atatu, avuga ko hari isoko yatsindiye, bityo bigoye ko yakomeza inshingano afite mu ikipe.

Paul Muvunyi yatorewe kuba perezida w’Urwego rw’Ikirenga (Supreme organ) rw’umuryango wa Rayon Sports ku majwi 100%.

Azungirizwa na Dr Emile Rwagacondo nka Visi Perezida ku majwi 100%, Umunyamabanga mukuru yagizwe Abdallah Murenzi ku majwi 100%.

Uru rwego kandi rwahawe abajyanama ari bo Paul Ruhamyambuga, Charles Ngarambe, Theogene Ntampaka, Sadate Munyakazi, Jean Fidele Uwayezu na Valens Munyabagisha.

Twagirayezu Thaddée yatorewe kuyobora Umuryango wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ine
Prosper Muhirwa yatorewe kuba Visi Perezida w’umuryango wa Rayon Sports
Aimable Roger Ngoga yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri w’Umuryango wa Rayon Sports
Patrick Rukundo yatorewe kuba umubitsi muri komite y’Umuryango wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ine
Gacinya Chance Denys yatorewe kuba umujyanama muri komite y’Umuryango wa Rayon Sports
Dr Emile Rwagacondo yatorewe kuba visi perezida w’Urwego rw’Ikirenga rw’Umuryango wa Rayon Sports
Paul Muvunyi yatorewe kuba Perezida w’Urwego rw’Ikirenga (Supreme organ) rw’umuryango wa Rayon Sports
Abdallah Murenzi yatorewe kuba Umunyamabanga w’Urwego rw’Ikirenga rw’Umuryango wa Rayon Sports
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 16, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE