Rutsiro: Uwahinze imboga bita Ndamutibikanye zamufashije kubaka inzu ya miliyoni 2

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ugushyingo 16, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umubyeyi wo mu Karere ka Rutsiro witwa Ayingeneye Consessa avuga ko yatinyutse agahinga imboga za Ndamutibikanye abantu bamuseka ariko ubu akaba amaze kwiteza imbere.

Agaragaza ko ubu abana be biga neza, bakarya neza, yamaze kwiyubakira inzu ndetse aguramo n’amatungo.

Uyu mubyeyi avuga ko yatangiye guhinga izo mboga za Ndamutibikanye muri 2007 ubu akaba asarura gatatu mu kwezi agakuramo agera ku bihumbi 37 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ayingeneye avuga ko amaze gukuramo inzu, ihene 3 n’intama 2 ndetse n’abana be bakaba barya neza, akishyura ishuri akagura n’ibindi nkenerwa.

Yagize ati: “Izi mboga natangiye kuzihinga mu 2007 maze kurambirwa guhingira abandi bakampa amafaranga ataragiraga icyo amfasha, nafashe icyemezo cyo kwihingira izi mboga. Nkitangira guhinga abantu baransekaga, bakamfata nk’uwabuze icyo akora ariko kuko narimfite intego nkomeza guhinga ntacika intege, nzitaho izo nkuyemo nkajyana mu isoko.”

Akomeza agira ati: “Byari urugendo rurerure, ariko ubu namaze kubona ikigo cy’ishuri ngemurira umusaruro wanjye, undi nkawujyana ku isoko bikampa amafaranga. Mbere nabaga mu nzu y’inkodeshanyo ariko ubu niyubakiyemo inzu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2, mfite ihene 3 n’intama 2 nziza kandi naguye ubu buhinzi kuri hegitari imwe n’igice.”

Ayingeneye akomeza avuga ko guhinga izi mboga byamubereye igisubizo cyo kwivana mu bukene.

Ati: “Wowe uzi guhinga imboga uzajya usarura ntizicike? Ni byiza cyane rwose, ubu ndahinga nkarya n’abana bakarya, mukanya maze gusarura aka gace kamwe barazitwara ariko urabona ko mu gihe gito ziba zamaze kongera gushibuka. Ndamutibikanye ndazikunda cyane zanteje imbere. Nta n’izindi nahinga rwose”.

Umubyeyi wari uje kumusaba imboga yabwiye Imvaho Nshya ko nawe atazihaga agaciro ariko ko nawe atangira kuzihinga vuba. Ati: “Icyo  nakubwira ni uko izi mboga twazangaga mbere rwose, nta muntu wumvaga yazirya kuko twazitaga itabi, ariko ubu nje kumusaba izo kurya kandi mu minsi iri imbere nimara kubona aho kuzihinga azampa imbuto pe. Twamenye agaciro kazo.”

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Rutsiro Servilien Turamye, yabwiye Imvaho Nshya ko bari gukora iyo bwabaga ngo bafashe abaturage bose kumva neza no gusobanukirwa akamaro k’izi mboga za Ndamutibikanye bamwe bita ‘Sukuma Week’.

Yagize ati: “Ziriya mboga rero zitwa Ndamutibikanye (Spinach) ni imboga ziba ahantu hose cyane cyane n’ahakonja zirahaba. Ziriya mboga turi kuzikoresha cyane cyane mu kurwanya imirire mibi. Kubona umurama wazo ni byo byajyaga bitugora ariko, abaturage bamaze kuzimenya cyane kuko hari ingo zigera kuri 5 700 twahaye umurama vuba, zakwiyongera ku zari zisanzwe zziihinga zikaba nk’ibihumbi 12.”

Yongeyeho ati: “Iyo tubonye abaturage bazihinze zikabateza imbere, turabashimira tukabakoresha bagira inama abandi, kandi ubutumwa twaha n’abandi bose batarazimenya ni uko bareka kuzifata uko bashatse kuko zirashibuka zikaba ahantu hose. Turasaba kuzihinga.”

Ubusanzwe Akarere ka Rutsiro gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 369 180 benshi muri bo batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi bigendanye n’imiterere yako.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ugushyingo 16, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE