Meya, Visi Meya na Perezida w’Inama Njyanama ba Karongi beguye

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo, Meya w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, Niragire Théophile, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Dusingize Donatha Perezida w’Inama Njyanama bashobora kuba beguye.
Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye mu nama idasanzwe tariki 23 Ukwakira 2023, nabwo yeguje Umuyobozi w’Akarere Mukarutesi Vestine waziraga kugirwa inama ntazubahirize.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yatangarije Radio Rwanda ko aba bayobozi beguye ku mpamvu zabo bwite.
Yagize ati: “Abo bayobozi uko ari batatu beguye ku bwende bwabo nk’uko babyanditse kandi nta n’igitangaza kirimo kuko si ubwa mbere, si n’ubwa nyuma kuba abayobozi bumva ko batagishoboye gushyira mu bikorwa inshingano batorewe cyangwa se bahawe. Iyo wumva ko utabishoboye ni byiza kwegura.”
Minisitiri Dr Mugenzi yijeje abaturage b’i Karongi kubona abayobozi bashya mu bihe bya vuba.
Ati “Ku buryo bishobotse ku wa Mbere, baba babonye nibura abayobozi bashya baziba icyuho cy’aba bayobozi beguye uyu munsi.”
Yavuze ko kuri ubu, Akarere ka Karongi, gafite abandi bayobozi bakiri mu nshingano barimo Visi Perezida w’Inama Njyanama, Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere n’abandi bakozi basanzwe.



Emmanuel says:
Ugushyingo 15, 2024 at 11:19 pmHitabwe kumenya niba karongi bakorera kubwoba kuko beguzwa kenshi bikitwa ubushake
Harimo ibigugu bitajya bivugwa kd service bitanga igerwa kmurushyi ni wacu