Uko imiziki icurangwa ni nako imifuka y’abahanzi igomba kuzura amafaranga- Yvone Chaka chaka

Umuhanzi w’umunyabigwi muri Afurika y’Epfo no ku mugabane w’Afurika muri rusange Yvone Chaka Chaka, asanga bikwiye ko buri uko umuziki ucurangwa hirya no hino n’imifuka y’abahanzi ikwiye kujya yuzura amafaranga.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, ubwo yaganirizaga abitabiriye inama ya Access itegurwa na Music in Africa irimo kubera i Kigali ku nshuro ya mbere.
Yagize ati: “Umuziki urenze ubuhanzi gusa, ahubwo ni uburyo bwatuma ubukungu bumera neza kuko wuzuza indi mirimo yose nk’itangazamakuru, Ubukerarugendo, kwakira no kwita ku batugana n’indi, igihe mu mahoteli hacuranzwe ibihangano byacu birakwiye ko zishyuzwa kandi nitwe tugomba kubibamenyereza.”
Akomeza agira ati: “Rimwe na rimwe ibigo cyangwa abantu baduha akazi badufata nk’abantu bari aho gusa, ibyo bigomba guhagaragara urugero abantu bakora urwenya ni abanyarwenya ntabwo ari inzenya bagomba kujya bishyurwa, kuvuga ko murimo kutumenyekanisha bihagaragare uko imiziki icuranzwe ni nako imifuka y’abahanzi ba nyirayo igomba kuzura amafaranga.”
Uyu muhanzi wakanyujijeho avuga ko nta bandi bagomba kwigisha no kumenyereza abantu iyo gahunda uretse bo babarizwa mu buhanzi, kugira ngo bategure ejo hazaza h’umuziki w’Afurika, bakabikora babikorera abahanzi bato b’ejo hazaza.
Uyu muhanzi w’imyaka 59 y’amavuko avuga ko ibi abigize inshingano ze kuko adakwiye kuvuga ngo hanyuma ibyo avuze birangirire mu magambo gusa, ahubwo agiye kuganira na za Guverinoma hamwe n’abakoresha imiziki yabo, bayikoreshe batayitesha agaciro, kuko bagomba kubishyura ku bihangano byabo, kuko yifuza kuzava ku Isi nibura havugwa ko hari icyo yakoze ku iterambere ry’umuziki w’Afurika.
Yvonne Chaka Chaka yibaza impamvu hari igihe umuhanzi aca amafaranga agasabwa kugabanya ibiciro (Discount), mu gihe iyo wagiye kureba umuganga (Doctor) utagabanyirizwa.
Yvonne Chaka Chaka avuga ko ashimira Leta y’u Rwanda by’umwihariko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi, kuba baratumye iyi nama itegurwa ikaba kugeza ubu byose birimo kugenda neza ngo kuri we yifuza kuba yaba mu Rwanda.
Yvonne Chaka Chaka yaherukaga mu Rwanda mu 2018, Ubwo yari yatumiwe na Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya kane.