CAN 2025: Amavubi yerekeje muri Nigeria gukina umukino usoza itsinda (Amafoto)

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagabo “Amavubi”, yerekeje muri Nigeria gukina na SuperEagles mu mukino wa nyuma wo mu itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, ni bwo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bahugurutse i Kigali berekeza Nigeria gukina uyu mukino uteganyijwe ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 muri Uyo Stadium.
Amavubi yerekeje muri Nigeria nyuma yaho ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo atsindiwe i Kigali na Libya igitego 1-0 bituma icyizere cyo kujya mu gikombe cy’Afurika kigabanyuka.
Kugira ngo Amavubi abone itike yo gukina CAN 2025 nuko agomba gutsinda Nigeria na Libya igatsinda Benin.
Kugeza ubu Nigeria ni yo iyoboye itsinda D n’amanota 11 ndetse yabonye itike yo gukina CAN 2025, ikurikiwe na Benin n’amanota arindwi, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota atanu mu gihe Libya ari iya nyuma n’amanota ane.
Urutonde rw’Abakinnyi berekeje muri Nigeria
Abazamu
Ntwali Fiarce, Buhake Clement Twizere, Muhawenayo Gad
Ba myugariro
Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmauel, Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Nshimiyimana Yunusu, Kavita Phanuel Mabaya.
Abo Hagati
Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Ndashyimiye Didier, Ngabonziza Pacifique, Muhire Kevin na Geulette Samuel Leopold.
Ba rutahizamu
Nshuti Innocent, Tuyisenge Arsene, Iraguha Hadji, Kwizera Jojea, Mbonyumwami Taiba na Twizerimana Onesme.



Iradukunda Aline says:
Ugushyingo 15, 2024 at 3:32 pmIkipe yacu turahari Kandi bizakunda imana irikumwe namwe muzatsinda turabakunda