Might Pop asanga abahanzi badakwiye kuzana imikino mu gukora umuziki

Murigande Jacques wamamaye mu muziki nka Mighty Popo akaba ari na we uyobora ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, asanga abahanzi bakwiye gukora umuziki bakawukuramo imikino.
Might Popo avuga ko bikwiye ko abahanzi bakwiye gusobanukirwa biruseho icyatuma baba abahenze kandi bakenewe ku isoko ry’umuziki nyafurika.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, ubwo yari abajijwe uko byazagenda ngo abategura ibitaramo batangire kujya baha abahanzi nyarwanda amafaranga menshi nk’uko bigenda ku banyamahanga.
Mu gusubiza yagize ati: “Umuntu wize Kaminuza n’uwize ayisumbuye ntabwo bahembwa kimwe, mu buhanzi ntabwo kuba ufite impano gusa bihagije, igihe umaze, uko uzwi, ukunzwe ni byo bigena amafaranga uhabwa kuko ubuhanzi ni ubucuruzi.”
Akomeza agira ati: “Umuhanzi uzwi mu Rwanda gusa ntabwo wamuha amafaranga angana nk’ayo wahaye umuhanzi runaka wo muri Nigeria kandi ukunzwe mu karere kose, uwateguye igitaramo aba agomba kunguka kuko ari ubucuruzi, n’abacu rero nibahatane bakundwe Nigeria, mu Bufaransa n’ahandi, mbese bamenyekane mu ruhando mpuzamahanga.”
Aho ni ho Might Popo ahera avuga ko inama nka za Access ari ingenzi ku bahanzi nyarwanda, bityo badakwiye kubona ayo mahirwe ngo bayatere inyoni.
Ati: “Umuhanzi wese uri muri iyi nama akwiye gukora ibishoboka byose akajya muri ‘pannel’ nyinshi akagenda afatamo ubumenyi bwose ashoboye gufatanya, kuko hari ibintu byinshi birimo kuba kandi by’ingenzi, akanamenyana n’abandi, ku buryo azakomeza no gukurikirana iby’uwo mubano kuko birakenewe mu buhanzi.”
Akomeza avuga ko abahanzi bagomba kubyaza umusaruro iyi nama ku buryo na bo bagerageza kuzamura izina ry’umuziki nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga, kuko ari byo bizatuma batangira kuwukuramo agatubutse.

Might Popo avuga ko bikwiye ko abahanzi bakwiye gusobanukirwa biruseho icyatuma baba abakenewe ku isoko