Mu Rwanda abagore batunze ubutaka bunini kurusha abagabo-NLA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) cyatangaje ko mu butaka bumaze kubarurwa mu gihugu hose, bigaraga ko ububaruye ku baturage b’igitsina gore bonyine ari bwo bwinshi kurusha ububaruye ku b’igitsina gabo.
Imibare ya NLA yagaragaje ko mu gihugu hose hamaze kubarurwa ubutaka (ibibanza) bungana 11 811 626, 26% byabwo bubaruye ku bagore, mu gihe 18,6% ari ubw’abagabo.
Ni ubutaka bwatangiye kubarurwa mu mwaka wa 2008, kugira ngo bumenyekane bityo n’ugiye kububyazamo umusaruro bimworohere kandi abe abufiteho uburenganzira busesuye.
Iyo mibare yagaragarijwe Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024.
Umuyobozi w’Agateganyo w’ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka muri NLA yabwiye Abadepite ko mu igenzura ryakozwe abaturage b’igitsina gore ari bo batunze ubutaka bwinshi bubaruyeho kurusha ab’igitsina gabo.
Yagize ati: “Mu butaka (ibibanza) bwabaruwe 11 811 626[mu Rwanda], ubwinshi n’ubw’abari n’abategarugori bafite ubutaka bubanditseho bonyine, badafatanyije n’abagabo bungana na 20,5% [ibibanza 2 219 813].
Mu gihe abagabo bonyine bafite 18,6% [ibibanza 1 362 038], naho ubutaka bufitwe n’abagabo n’abagore bafatanyije bungana na 49,6% [ibibanza 5 841 649], mu gihe ubutunzwe na Leta, ibigo n’ibindi bitari abantu bungana na 11, 2% [ibibanza 1 028 548].”
Muyombano yavuze ko n’ubwo abaturage benshi bakangukiye kwandikisha ubutaka ariko hari abatarabwandikisha.
Yagize ati: “Abaturage bandikishije ubutaka bwabo ni 10 440 294 ariko haracyari n’abandi baturage 1 371 951 batarandikisha ubutaka bwabo bwanditse kuri Leta by’agateganyo.”
Yavuze ko NLA ikomeje gusubira aho ubwo butaka buherereye ngo hasuzumwe niba hari amakosa yakozwe yatumye butabarurwa.
Yongeyeho ko hamaze gukusanywa amakuru y’ibibanza bisaga ibihumbi 300 ku buryo mu minsi mike bizaba bibaruwe.
NLA igaragaza ko uyu munsi 13% by’ubutaka bw’u Rwanda bwanditse kuri Leta by’agateganyo kubera ko ba nyirabwo batarabubaruza ngo bubandikweho.