PDG Brenda yahembwe nk’Umunyafurika ufite ibikorwa by’indashyikirwa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 14, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

PDG Brenda Thandi Mbatha, umunyarwandakazi wamamaye mu bihugu by’i Burayi nka rwiyemezamirimo uri ku rwego rw’Abamiliyoneri, yahawe igihembo cya GIFA D’OR 2024 cyatanzwe ku nshuro ya 15 nk’umunyafurika ukora ibikorwa by’indashyikirwa.

Yabwiye Imvaho Nshya ko igihembo yahawe ubusanzwe gihabwa abashoramari, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abantu bahanze udushya kandi bagateza imbere umugabane wa Afurika.

PDG Brenda ni umunyarwandakazi utuye i Paris mu Bufaransa akaba afite ibikorwa by’ubucuruzi mu Bubiligi ndetse no muri Congo Brazzaville. Amaze imyaka 25 akora ubucuruzi butandukanye.

Mu kiganiro gito yahaye Imvaho Nshya yagaragaje ko yishimiye igihembo yahawe.

Ati: “Muri iki gihe nahawemo umudali wa sénat uhabwa abamiliyoneri mu ishoramari ry’inzu zikodeshwa na ba mukerarugendo, ibigo by’ubucuruzi, n’abatuye. Ni ubucuruzi mazemo imyaka 14 i Paris n’i Buruseli mu Bubiligi.”

PDG Brenda ahamya ko uyu mwaka wa 2024 wamugendekeye neza, ibintu byatumye yegukana igihembo cy’umushoramari, akaba na rwiyemezamirimo wa mbere mu bihembo bya GIFA D’OR.

Mu biganiro yagiye atanga ku bitangazamakuru mpuzamahanga, PDG Brenda akunda gushishikariza abari n’abategarugori gukora bakiteza imbere.

Agira ati: “Ndashishikariza by’umwihariko urubyiruko, nibanda cyane cyane ku bari n’abategarugori.

Ndabifuriza ishya n’ihirwe, mbakangurira gukora kugira ngo mwiteze imbere, mutinyuke akazi, mwihangire imirimo mugane ubucuruzi, mugerageze guhanga udushya, mukore cyane mwiteze imbere kuko iyo ufite intego nziza inzozi zawe uzigeraho.”

Uyu muherwe yishimira urwego rw’abana b’imfubyi yarihiye amashuri kuri ubu bakaba bakora mu miryango mpuzamahanga itandukanye muri Amerika.

Yifuza gushora imari mu Rwanda

Umuherwe PDG Brenda yabwiye Imvaho Nshya ko arimo gushaka amakuru yose ashoboka ku bijyanye no gushora imari mu Rwanda bityo akazaza guteza imbere u Rwanda.

Yagize ati: “Gushora imari mu Rwanda ni yo gahunda mfite muri uyu mwaka utaha. Nifuza kuzaza gufungura ikigo cy’ubucuruzi (Entreprises) gitanga akazi.

Kizatanga umusanzu wo kugabanya abashomeri. Nzajya muri Ambasade y’u Rwanda i Paris aho ntuye gusaba gahunda y’ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe gufungura ubucuruzi aho ngaho.”

Akomeza avuga ko azasaba amakuru ajyanye nuko mu Rwanda bishyura imisoro n’ubucuruzi umuntu yafungura kandi bugatanga akazi.

Akomeza agira ati: “[…] no kumenya ijanisha ry’imisoro najya nishyura nk’umufaransa kuko imyaka irashize mpawe ubwenegihugu.”

Umunyarwandakazi PDG Brenda Thandi Mbatha ni umukunzi w’Umuherwe ukomoka muri Mali, Hardy Conaté, bakaba bari kumwe ubwo yahembwaga igihembo cya GIFA D’OR 2024. Uyu kandi azwi cyane mu mukino wa Karate.

PDG Brenda Thandi Mbatha (hagati), Hardy Conaté umukunzi wa PDG Brenda (uwa 2 ibumoso) n’abandi baherwe
PDG Brenda aganira n’ibitangazamakuru mpuzamahanga
Abaherwe batandukanye bari baje gushyigikira umuryango wa PDG Brenda Thandi Mbatha
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 14, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE