Abategura Inama ya Acess banyuzwe n’uko boroherejwe kuyitegura

Abategura inama ya Access batangaza ko bishimiye uko boroherejwe mu bikorwa byo kwitegura iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Ni inama yateguwe na Music in Africa binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ikazahuza abahanzi b’Abanyarwanda n’abandi bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, hagamijwe kugaragaza aho imyiteguro igeze mu gihe habura amasaha make ngo iyo nama ibe, bagaragaza ko biteguye banishimira ko boroherejwe mu kuyitegura.
Umuyobozi mukuru wa Music in Africa, Eddie Hatitye, avuga ko banyuzwe n’uko boroherejwe gutegura buri kimwe bisanzuye kandi bafite umutekano.
Yagize ati: “Kugeza ubu imyiteguro igeze kure kandi birimo kugenda neza, mu Rwanda hari ahantu heza turashimira ko twahawe aho gukorera, twahawe amahirwe yo guhura n’abantu batandukanye mu ruganda rw’umuziki, abahanzi, abafasha mu kumenyekanisha ibihangano n’abandi.”
Yongeraho ati: “Turashimira Guverinoma y’u Rwanda ko yadufashije guhura n’abahanzi hano mu Rwanda, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yatubaye hafi, icyo nasaba abazitabira bose Ni ukuzabyaza umusaruro iyi nama bagashyira umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, kandi ntibazemere ko abo bazahura bagenda ntacyo babakuyeho.”
Uretse Abahanzi bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika birimo Kenya, Ghana, Afurika y’Epfo n’ahandi, iyi nama izanitabirwa n’umunyabigwi mu muziki w’Afurika Yvone Chaka Chaka, mu rwego rwo gushyigikira umuziki wo muri Afurika.
Biteganyijwe ko iyo nama izamara iminsi itatu, uhereye tariki 14-16 Ugushyingo 2024, ikazabera muri Convetion Center na Mundi Center, ikazahuza abahanzi 20 baturutse mu bihugu birenga 15 by’Afurika, ikazanaherekezwa n’ibitaramo.