Iburasirazuba: Imisoro yeguriwe inzego z’ibanze yagabanyutseho 4,3%

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 13, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gitangaza ko Intara y’Iburasirazuba yasubiye inyuma mu gukusanya imisoro yeguriwe inzego z’ibanze yakusanyijwe mu mwaka wa 2023/24, kuko ugereranyije n’iy’umwaka w’ingengo y’imari 2022/2023 aho yagabanyutseho 4,3%.

Byatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 12, mu gikorwa cyo gushimira abasora ku nshuro ya 22, mu Ntara y’Iburasirazuba cyabereye mu Karere ka Bugesera.
RRA igaragaza ko mu gukusanya imisoro, biri mu bice bibiri harimo imisoro yeguriwe ubutegetsi bwite bwa Leta (imisoro ku nyungu (TVA) n’iyindi) n’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze (ipatante, n’iyo ku itimukanwa n’iyindi).
Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin yagaragaje ko imisoro yakusanyijwe mu mwaka wa 2023/24, mu Ntara y’Iburasirazuba mu mibare bigaragara ko iyeguriwe inzego z’ibanze yagabanyutse ugereranyije n’iy’umwaka ushize, mu gihe iyeguriwe ubutegetsi bwite bwa Leta yo yazamutseho 0,8%.

Yagize ati: “Hari intego yo gukusanya miliyoni 56,5% z’amafaranga y’u Rwanda, hakusanywa miliyari 48,3% z’amafaranga y’u Rwanda, ku misoro yeguriwe ubutegetsi bwite bwa Leta, bingana n’ijanisha rya 85,5% ariko wagereranya n’umwaka wabanje yiyongereyeho 0,8%.

Yongeyeho ati: “Imisoro yeguriwe Uturere hari intego yo gukusanya miliyari 14 na miliyari 800 z’amafaranga y’u Rwanda tubasha gukusanya miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda, yagezweho ku ijanisha rya 94,4%, wageraranya n’umwaka wabanje wa 2022/23, yaragabanyutseho 4,3%, tugomba kwiminjiramo agafu tureba uburyo ya patante tuyitanga neza, na wa musoro ku bukode, ku buryo tuzagera ku ntego cyangwa se n’iyo tutayigeraho tuzongera ayo twakusanyije.”

Umuyobozi w’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba Nkurunziza Jean de Dieu yagaragaje ko imisoro bazi agaciro kayo ariko bagorwa no kumenya amakuru y’uburyo itangwamo kuko hari bamwe usanga badasobanukiwe neza n’imitangire yayo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubigisa agaragaza muri iyo Ntara ko bafashe ingamba zo guhindura uburyo baka imisoro kugira ngo yiyongere bityo bizibe n’icyuho cy’ahari intege nke mu gutanga imisoro yeguriwe inzego z’ibanze.

Yagize ati: “Biragaragara ko dukeneye kongera ubukangurambaga ku bagura n’abagurisha bakamenya gutanga EBM no kuyaka.

Ikindi ni ukongera imbaraga mu kwigisha muri za nama ngishwanama zishinzwe imisoro, hakongerwamo n’abacuruzi benshi mu Turere dutandukanye, ariko na ko tugenda dukurikirana intego twihaye ko zigerwaho”.

Mu ntara y’Iburasirazuba, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024/2025, hari intego yo gukusanya miliyari 15 na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda ku misoro yeguriwe Inzego z’ibanze na miliyari 48 z’amafaranga y’u Rwanda, ku misoro yeguriwe ubutegetsi bwite bwa Leta.
Mu gihugu hose, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kivuga ko muri uyu mwaka wa 2024/2025, gifite intego yo gukusanya imisoro ibarirwa agaciro ka miliyari 3,061 z’amafaranga y’u Rwanda, akazagira uruhare rwa 54% mu ngingo y’imari izakoreshwa umwaka utaha w’ingengo y’imari.

RRA isobanura ko mu mwaka ushize yabashije gukusanya arenga miliyari 2,639 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yariyongereyeho 12,8% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yatangaje ko bafashe ingamba nshya zizafasha gukusanya imisoro myinshi
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasiraziba, Nkurunziza Jean de Dieu, yarekanye ko hakenewe inyigisho ku misoro
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 13, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE