Nyuma yo kwibasira Ayra umuhanzi Jaywon yamusabye imbabazi

Umuhanzi wo muri Nigeria Oluwajuwonlo Iledareuzwi uzwi cyane nka Jaywon, yasabye imbabazi mugenzi we Ayra Starr, nyuma yo kumwibasira amushinja ubunebwe.
Ni nyuma y’uko ikigo gitegura irushanwa rya Grammy awards gitangaje abemerewe guhatanira ibyo bihembo muri uyu mwaka bigiye guhatanirwa ku nshuro ya 67, Ayra Starr ntagaragare na hamwe ku rutonde rw’abazahatanira ibyo bihembo mu byiciro byose.
Nyuma yo gutangazwa kw’abazahatanira ibyo ibihembo muri uyu mwaka, Jaywon yafashe ifoto ye afite ibihembo bibiri bya Grammy awards, ayisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bifatwa nko gushotora Ayra Starr utaragize amahirwe yo kuba mu bazahatana uyu mwaka, bituma benshi bamagana ibyasaga nk’ubutumwa yatangaga.
Nyuma yo kwamaganwa, Jaywon yifashishije imbuga nkoranyamabaga ze, asaba imbabazi Ayra Starr anagaragaraza ko akunda ibikorwa bye.
Yagize ati: “uwambonera Ayra Starr wese, amubwire ko mbabajwe n’uko atatoranyijwe muri Grammy y’uyu mwaka. Ndi umufana ukomeye w’umuziki we, kandi ndizera ko ari umwe mu bahanzi beza b’abakobwa Afurika ifite.
Ati: “Ikindi ntabwo twishimira gutsindwa kw’abandi ntitunabigiramo uruhare bitari uyu munsi gusa ahubwo n’ejo hazaza.”
Jaywon asanzwe ari umunyamuryango w’akanama gatora muri Recording Academy, ikigo gisanzwe gitegura Grammy award.
Umwaka ushize mu irushanwa rya Grammy awards Ayra Starr yatsinzwe na Tayla mu cyiciro cya Best African Music Performance cyahataniwe bwa mbere muri Grammy awards 2024 yabaga ku nshuro ya 66.