Umwana watojwe umuco w’amahoro awimakaza mu mikurire ye – MINUBUMWE

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yatangaje ko umwana watojwe umuco wo kugira amahoro awimakaza mu mikurire ye.
Byagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco, Uwacu Julienne, ubwo yatangizaga amahugurwa y’abarimu bigisha mu mashuri y’incuke.
Ni amahugurwa ashingiye ku myigishirize y’amateka n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, aho arimo kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.
Muri aya mahugurwa, abarimu barongererwa ubumenyi ku buryo bwo kwinjiza mu masomo umuco w’amahoro n’indagagaciro bijyanye n’ikigero cy’abana, hagamijwe kubafasha gutegura Umunyarwanda w’ejo hazaza, ubereye u Rwanda nk’uko umugani w’Abanyarwanda uvuga ngo “Igiti kigororwa kikiri gito”.
Uwacu yavuze ko abarimu basobanurirwa uko umuco w’amahoro n’indagaciro byongerewe mu ntenganyigisho ishingiye ku bushobozi (CBC), inyoborabarezi y’Ikinyarwanda no mu isaranganyamasomo.
Yagize ati: “Ni ugutegura abarimu kumenya kwigisha binyuze mu mikino; no kwigisha abana bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu nkuru basomerwa zijyanye n’ikigero cyabo.”
Uwacu akomeza agira ati: “Umwana watojwe umuco w’amahoro awimakaza mu mikurire ye, akarangwa no kubanira neza abandi, bigafasha igihugu kugera ku iterambere rirambye ryubakiye ku bumwe n’ubufatanye, rizira umwiryane n’amacakubiri.”
Biteganyijwe ko hazahugurwa abarimu 2,994 bo mu mashuri y’incuke ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano, bari mu byiciro bitanu bizasozwa ku wa 13 Ukuboza 2024.

