Perezida Kagame yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu mu gutangiza COP29

Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abayobozi batandukanye bo hirya no hino ku Isi mu itangizwa ry’Inama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29) iri kubera mu Mujyi wa Baku muri Azerbaijan.
Iyi nama iyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dr António Manuel de Oliveira Guterres.
Ni inama mpuzamahanga y’amasezerano ku mihindagurikire y’ibihe COP (‘Conference of the Parties’) ibaye ku nshuro ya 29, baganiramo ku mahirwe akomeye yo kwihutisha ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harebwa ku buryo bwo kugera no kungukira ku isoko rya karubone aho biba biteganyijwe kugura toni z’imyuka ihumanya yakuwe mu kirere (carbon dioxide/C02) binyuze mu gushyigikira imishinga yashyiriweho kuyigabanya mu bihugu bitandukanye byinjiye kuri iryo soko.
Isi iteganya kugabanya nibura toni miliyari 80 z’ibyuka bya CO2 bihumanya ikirere bitarenze mu 2050 nk’uko biteganywa mu Masezerano y’i Paris, bivuze ko Isi izaba irengeye miliyari 240 z’amadolari y’Amerika.
COP29 iribanda ku ishoramari ry’imishinga irengera ikirere n’ihangana n’ingaruka z’ihumana ryacyo.

