Abapiganira amasoko ya Leta basabwa kwita ku bidukikije

Kubungabunga ibidukikije biza mu bigomba kwitabwaho n’abapiganira amasoko ya Leta, ari ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo, nka kimwe mu bintu bitatu byitabwaho mu gupiganira amasoko harimo ubukungu n’imibereho.
Byagatutsweho mu kiganiro Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta (Rwanda Public Procurement Authority/RPPA) cyagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2024.
Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse yavuze ko mu gupiganira amasoko ya Leta hitabwa ku bintu bitatu by’ingenzi ari byo ibidukikije, ubukungu n’imibereho.
Yanagarutse ku nama ya 4 y’Inteko rusange Ihuriro ry’ibigo bishinzwe amasoko ya Leta muri Afurika (The African Public Procurement Network/APPN) iteganyijwe kubera mu Rwanda guhera ku ya 12-14 Ugushyingo 2024, asobanura ko izafasha ibihugu by’Afurika kunoza amategeko agenga amasoko ya Leta. Ikindi kandi ikazafasha guhanahana ubunararibonye mu itangwa ry’amasoko ya Leta.
Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga yasobanuye ko hari icyiciro kijyanye n’ubukungu, ikijyanye n’ibidukikije n’icyiciro kijyanye n’imibereho hagaragaramo n’akazi ngo harebwe izindi ngamba zashyirwamo.
Yagize ati: ” Gushyiraho amategeko, gushyiraho sisitemu, no gukomeza gushyiraho amategeko ajyanye n’igihe nko gutanga amasoko ya Leta mu buryo bubungabunga ibidukikije ni ikintu kitari ahantu henshi muri Afurika, u Rwanda rugiye kuba kimwe mu bihugu byinshi bigiye kubikora ariko mu buryo bwubakitse ugereranyije n’ahandi biri ndetse n’imbaraga ziri gushyirwamo ngo bishyirwe mu bikorwa kuko ahandi henshi hari amategeko ariko ntiyigeze ajya mu bikorwa.”
Yakomeje avuga ko nk’u Rwanda hakozwe byinshi mu gukora ibjyanye no gutanga amasoko mu mucyo hifashishwa ikoranabuhanga.
Ati: “Twebwe ibyo turi gukora nk’igihugu ngo tugaragare nk’igihugu giteye imbere mu bijyanye no gutanga amasoko ya Leta ni uko ari yo ntego, icya mbere ni ugukorera mu mucyo, mu mibare yasohotse umwaka ushize, dukabakaba 80%. Kubaka ubunyamwuga mu gutanga amasoko, ngo bidufashe gutuma u Rwanda ruba santere y’ikitegererezo mu gutanga amasoko.”
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amasoko ya Leta muri Togo, Aftar Touré Morou, akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa APPN, yavuze ko kuba ihuriro rigiye guteranira mu Rwanda ari urubuga rwo gusangira ubunararibonye hagamijwe guteza imbere mu buryo burambye ibikorerwa ku mugabane w’Afurika.
Yagize ati: “Harebwa uburyo bwo kugura ibikorerwa imbere mu Gihugu, kuko Covid-19 yatwigishije kudategereza iby’ahandi, ahubwo hakubakwa uruhererekane rw’ibikorerwa kuri uyu mugabane.
Uwingeneye yavuze kandi ko amasoko ya Leta atangwa kugira ngo azamure ubukungu bw’Igihugu, ubukungu rero kubuzamura ni uko bihabwa rwiyemezamirimo wanditse muri RDB ariko nawe yitezweho ko ari butange imirimo.
Yongeyeho ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu kunoza imitangire y’amasoko ndetse no kuyakurikirana hifashishijwe sisitemu Umucyo ndetse hakisungwa n’ubwenge buhangano.
Ati: “Ku bijyanye n’ubwenge buhangano (AI), turi gukora icyiciro cya 2 cya sisitemu Umucyo, bizongerwa mu mategeko bitagamije kurwanya ruswa ahubwo binagamije kumenya n’uburyo amasoko ari gukorwa, niba arimo gutinda, hari ibyo tureba tukabona ko isoko rifite ikibazo. Iyo isoko risabwaho ibindi bisobanuro akenshi riba riteguye nabi, rimwe na rimwe rikaba hari uwo rirasaho.”
Uwingeneye avuga kandi ko RPPA ku bufatanye na APPN n’ibigo mpuzamahanga by’imari nka Banki y’Isi, Banki Nyafurika ishinzwe Amajyambere (BAD), n’ibindi bazemeza Politiki y’u Rwanda yo gutanga amasoko mu buryo burambye (Sustainable Public Procurement Policy Framework/SPP).
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe mu mitangire y’amasoko ni aho mu bihugu bimwe na bimwe hirya no hino muri Afurika haba hari amategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta ariko adashyirwa mu bikorwa n’ibindi.


