Guhanga udushya dushingiye ku ikorabuhanga biracyari inzitizi kuri ba rwiyemezamirimo bato

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 11, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Bamwe mu bayobozi b’amahuriro yo guhanga udushya, (Incubation Hub), muri za kaminuza n’abakora mu bigo bifasha ba rwiyemezamirimo bato bagaragaza ko ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga no guhanga udushya bukiri inzitizi kuri ba rwiyemezamirimo mu gihe umurimo w’ubu usaba ubudasa.

Bagaragaza ko hari ba rwiyemezamirimo baba bafite imishinga ikozwe mu buryo butagezweho kandi mu by’ukuri hakenewe imishinga inoze, izanatanga umusaruro hashingiwe cyane cyane ku ikoranabuhanga.

Ni mu gihe kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2024, ku bufatanye na za Kaminuza zo muri Afurika y’Uburasirazuba zigize umuryango witwa Inter-University Council for East Africa (IUCEA), Ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere mpuzamahanga, GIZ n’ikigo  E4Impact Foundation Rwanda,  bari guhugura  bamwe mu bayobozi bayo mahuriro, (Incubation Hub), bo muri izo  kaminuza n’abandi bafite ibigo bifasha ba rwiyemezamirimo bato mu rwego rwo kubongera ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu karere.

Aba bagaragaza ko nubwo  hari ibyo bagiye kungukiramo birimo n’ibyo byo guhanga udushya no kubungabunga imishinga ikozwe mu buryo bugezweho  ariko ba rwiyemezamirimo bato bagifite ibibazo by’ingutu bijyanye n’amikoro make ndetse no kuba ibyo bavana mu ishuri badahura n’ibiri ku isoko ry’umurimo.

Niyomubyeyi Jean Bosco, ni Umukozi mu kigo Masaka Business Incubation Center, gifasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito kuyagura agaragaza ko guhanga udushya no gukora imishinga mu buryo bugezweho ari ngombwa ariko hagikenewe igishoro gihagije no guhuza ibyo biga mu mashuri n’isoko ry’umurimo.

Ati: “Mu gufasha ba rwiyemezamirimo baba bafite ibitekerezo by’imishinga usanga hari ibidashyirwa mu bikorwa kubera igishoro gike. Ikindi ni ukubura ubunararibonye ku ishyirwa mu bikorwa byayo kuko usanga ubumenyi budahagije ndetse n’inkunga.

Akomeza avuga ko icyo urubyiruko rukiri mu mashuri rukeneye ari uguhabwa ubumenyi buzatuma bizerwa n’ababaha akazi ndetse buzatuma bakora mu buryo bunoze.

Yagize ati: “Hakabayeho imikoranire mu bigo by’imari, abari mu burezi bagakora uburyo bwo kwigisha no gutegura urwo rubyiruko kugira ngo babahe ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo kuko nabyo biri mu mbogamizi. Hakwiye kubaho guhuza ubumenyi bw’urwo rubyiruko n’imirimo iri ku isoko kuko usanga umuntu arangiza ishuri ariko ubumenyi bukenewe ngo akore ikintu runaka ugasanga atabufite.”

 Yongeyeho ati: “Bitabaye ibyo bikomeza guhombya ba rwiyemezamirimo kuko usanga hari ubwo amuha akazi amwizeye ariko ugasanga umusaruro aguhaye atari wo wari witezwe.”

Shyaka Gilbert, Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu by’Ubucuruzi n’ubukungu Ishami rya Huye, akaba ari no gukora ubushakashatsi mu guhanga udushya dushingiye ku makuru agaragaza ko  hari imiterere y’isoko ry’umurimo ariko nanone usanga hari ubwo abantu bisanga bakora ibyo batigiye.

Ati: “Isoko ry’umurimo rifite uko rimeze ni byo twigisha bifite aho bihuriye ariko akazi nzakora nanone, nshobora nko kuba ngiye gukora akazi ko gukoropa wenda narize ibijyanye n’ubwubatsi ni ukuvuga ko aho ugiye kubihuza byaba ikibazo.”

Avuga ko guhuza ibijyanye n’ibyigishwa mu mashuri n’isoko ry’umurimo ari uruhurirane rwa byinshi bikwiye kwigwaho ndetse abantu bakarebera hamwe iki kibazo mu buryo bwagutse.

Tabvi Mellow Motsi, uturuka mu gihugu cya Zimbabwe uri guhugura abandi na  Patience Abraham ukomoka muri Tanzania bagaragaza ko guhugura abahagarariye aya mahuriro bizeye ko bizatanga umusaruro cyane mu guhangana n’inzitizi zikibugarije.

Kwizera Uwimana Joshua, ni Umuyobozi wungirije w’ikigo E4 Impact Foundation Rwanda, agaragaza ko u Rwanda rukeneye guhuza ubumenyi mu by’ikoranabuhanga n’ibindi bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rwo gufasha ba rwiyemezamirimo kuzamuka binyuze mu guhuza no kubongerera ubushobozi.

Ati: “Igihari kiza ni ukongerera ubumenyi abayobozi b’amahuriro yo guhanga udushya, u Rwanda tugenda tuzamuka mu ikoranabuhanga ariko ugasanga dushobora kugira icyuho tutazamuye ubushobozi.”

Biteganyijwe ko iyi gahunda izagera ku bayobozi bayo mahuriro bagera ku 114 bo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba birimo; u Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 11, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
gloria says:
Werurwe 17, 2025 at 4:01 pm

guhanga udushya mu ikoranabuhanga ingingo zibivugaho

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE