Gakenke: Barwanyaga iterwa ry’umugano kuri Base batazi inyungu bazakuramo

Abahinzi bo mu Karere ka Gakenke cyane abo mu Murenge wa Gashenyi, bavuga ko kuba haratewe umugano ku nkengero z’umugezi wa Base byatumye umusararuro wiyongera kubera ko isuri itagisatira imirima yabo, nyamara ngo bari bazi ko ari uburyo bwo kubatwara amasambu.
Abahinzi b’ibigori cyane cyane ni bo bavuga imyato umugano kuko ngo umwuzure warazaga ugatengura umugezi wa Base bigasatira imirima yabo, ariko ngo mu gihe cy’imyaka 8 hatewe umugano batangiye kugira icyizere ko nta gihombo bazongera guhura na cyo ngo bahombe burundu.
Karimwabo Vincent wo mu Kagari ka Rukura avuga ko kugeza ubu nibura aho batereye umugano wamaze gufata ubutaka bwabo, kandi ngo ntibiyumvishaga uburyo bazakuramo inyungu ku bijyanye n’umusaruro.
Yagize ati: “Kuri ubu twamaze kubona neza akamaro ku mugano ku nkengero z’umugezi wa Base, nari mu ba mbere bumvaga ko gutera umugano byari uburyo bwo kutwangiriza imirima no kuduhombya ariko kuri ubu turahinga ibigori bikera neza, n’umusaruro wariyongereye kuko imvura ntabwo igipfa gutwara ubutaka bwacu.”
Mukamwezi Daphrose nawe ashimangira ko mu gihe bateraga umugano ku nkengero z’umugezi wa Base bahereye ku butaka bwabo ngo yabonaga ari uburyo bwo kubazanira parike mu masambu yabo
Yagize ati: “Njye nzi ko umugano uba mu birunga natekereje ko bagiye gushyira inyamaswa ino, ikindi nari nzi ko ahari umugano habamo inzoka, ahubwo simenye ko bagiye kudufatira ubutaka, kuri ubu ifumbire ntikigenda itwawe n’isuri.”
Mukamwezi akomeza avuga ko umugano wabafashije kuzamura umusaruro mu buhinzi bwabo
Yagize ati: “Kuri ubu ahantu nasaruraga ibilo 50 by’ibigori nsigaye mpakura umufuka n’igice ni ukuvuga ibilo 150, kubera ko umugano washoye imizi ufata ubutaka ntibutengukire mu mugezi, rwose hano muri ibi bishanga bya Gashenyi twariruhukije, ariko ibyo byose twabiterwaga n’imyumvire ikiri hasi kuko hari n’abasangaga umugano mu murima wabo bakawurandura ari nayo mpamvu hari aho ubona itafashe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Niyonsenga Aime Francois na we ashimangira ko koko kurwanya isuri ku mugezi wa Base byazamuye umusaruro mu buhinzi wiyongereye ahereye nko ku bahinzi b’ibigori.
Yagize at: “Ni byo koko hari impinduka ugereranyije umusaruro wabonekaga mu bihe kiriya gice kitari cyarwanyijwemo isuri, ubu ngira ngo namwe mwabyiboneye ko amazi atagipfa gusendera mu mirima y’abaturage, ahubwo twasaba abaturage gukomeza kubungabunga uriya mugezi wa Base, batangiza iriya migano kandi bakagenda bongeramo indi, abahinzi b’ibigori bo ndabasaba guhingira isoko ahubwo ntibahinge bagamije kubyotsa gusa.”
Niyonsenga akomeza avuga ko Akarere ka Gakenke biteganyijwe ko hazahingwa ubuso bungana na hegitari 15,900 muri uyu mwaka.
Mu gihembwe cya 2025 A hahinzwe hegitari 14 489 biteganijwe ko Akarere ka Gakenke kazasarura toni 43 467 z’ibigori.

