Uruhushya rwo kubaka Sitasiyo ya Lisansi ntirugitangwa n’Umujyi wa Kigali  

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 11, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umujyi wa Kigali watangaje ko uruhushya rwo kubaka sitasiyo ya lisansi rudatangirwa ku Mujyi wa Kigali ahubwo ko rutangirwa mu ishami rya Isange One Stop Center mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Byagarutsweho n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, nyuma y’aho uwitwa Kabagambe Ignatius agaragarije ikibazo cya rwiyemezamirimo umaze igihe ashaka kubaka sitasiyo ya lisansi ariko ntibimworohere.

Kabagambe amaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga, aho yita ku kugaragaza ibigo bitanga serivisi zitanoze ariko agasaba abazihabwa gutanga amakuru y’aho bahawe serivisi mbi.

Yavuze ko hari uwamuhamagaye akamuha amakuru. Yraamubwiye ati: “Ati maze igihe nshaka kubaka sitasiyo ya lisansi ahantu ariko byaranze. Nti ese byakwamiye he? ati mu Mujyi wa Kigali, kuko muri RURA no muri REMA bampaye icyemezo kibinyemerera (Clearance Certificate).

Uwamuhaye amakuru yamubwiye byatindijwe nuko nta kantu yatanze.

Ntirenganya Emma Claudine, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko icyangombwa cyo kubaka sitasiyo ya lisansi kidatangwa n’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Uruhushya rwo kubaka sitasiyo ya essence (petrol station) ntabwo rugitangwa n’Umujyi wa Kigali ahubwo rutangwa n’ishami rya One Stop Centre muri RDB, nyuma yo gusuzumwa n’inzego zose zitanga ibyangombwa bikenerwa ngo sitasiyo yubakwe.”

Umujyi wa Kigali wibutsa abaturage ko amafaranga atangwa ku ruhushya urwo ari rwo rwose atangwa iyo rumaze kuboneka, hifashishijwe urubuga rw’Irembo.

Umujyi wa Kigali ukomeza ugira uti: “Uwakwa amafaranga bitanyuze mu Irembo, yakwitabaza RIB bigakurikiranwa, kuko gutanga ruswa no kuyakira ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Doris Uwicyeza Picard, aherutse kugaragaza ko ibyagaragajwe n’ubushakashatsi mu bijyanye n’imitangire ya serivisi n’imiyoborere, bikwiye kwitabwaho.

Yabigarutseho ubwo hamurikwaga ubushakatsi bwakozwe ku miyoborere n’uburyo bwo kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati: “Ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage bishimira imitangire ya serivisi ku kigero cya 76,5%.”

Raporo ya RGB y’uyu mwaka wa 2024, igaragaza ko umutekano uza ku mwanya wa mbere, mu byinshimirwa n’abaturage ku kigero cya 91,3% naho serivise z’ibikorwa remezo zishimirwa ku kigero cya 67,7%.

Ni mu gihe kandi serivisi y’iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi zishimirwa ku kigero cya 90,2%.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 11, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE