Tayla yegukanye ibihembo bitatu mu marushanwa ya MTV 2024

Umuhanzi ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo Tyla Laura Seethal uzwi cyane nka Tyla, yaciye agahigo ko gutwara ibihembo bitatu mu bihembo bya MTV Europe Music Awards ahigitse abarimo Usher na Victoria Monét.
Ni mu birori byabereye i Manchester mu Bwongereza, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, aho uyu muhamzikazi yatwaye ibikombe bitatu, byatangagwa ku nshuro ya 30.
Kimwe mu bihembo Tayla yegukanye, harimo icy’umuhanzi mwiza mu njyana ya Afrobeats, yatwaye ahigitse abahanzi b’ibikomerezwa muri Nigeria, barimo Asake, Tems, Rema, Burna Boy na Ayra Starr.
Mu bandi uyu muhanzikazi yanikiriye, harimo Ayra Starr, Asake, DBN Gogo, TitoM & Yuppe na Diamond Platnumz bahatanaga mu gihembo cy’umunyafurika ukina neza mu mashusho.
Igihembo cya gatatu yegukanye ni cy’umuhanzi mwiza mu njyana ya R&B aho yahigitse bamwe mu byamamare byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika birimo Kehlani, SZA, Tinashe, Usher na Victoria Monét.
Ibi bihembo yabihawe yabanje kuririmba indirimbo ye yise Water, ku rundi ruhande umuhanzi Ayra starr we ataha amara masa mu byiciro bine byose yahataniraga.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka Tyla yari yegukanye igihembo muri Grammy awards aho yegukanye icyo gihembo mu gice cyiswe Best African Music Performance category, yatwaye ahigitse bagenzi be bo muri Nigeria.