Umuraperi Zeo Trap agiye gutaramira abazitabira Gen-z Comedy

Umuraperi Francois Byiringiro uzwi cyane nka Zeo Trap ategerejwe muri Genz Comedy aho azataramira abitabiriye ibitaramo bya Gen-z Comedy.
Ni ibyatangajwe na Ndaruhutse Fally Merci usanzwe utegura ibyo bitaramo, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Uretse Merci na Zeo Trap ubwe yatangaje ko azaba ari umutumirwa muri Gen-z yo ku wa 14 Ugushyingo 2024, anasaba abamukurikira kutazabura.
Uwo muraperi atumiwe mu gace k’ibi bitaramo kazwi nka ‘Meet Me Tonight’ aho icyamamare runaka gitumirwa hagamijwe kuganiriza abakiri bato, inzira yanyuze kugira ngo ibyo akora bimuhe umusaruro n’icyo basabwa kugira ngo bazagere ku nzozi zabo.
Biteganyijwe ko muri Gen-z ariho azanaharirimbira zimwe mu ndirimbo zigize Album ye yise “Ntabwo ANOGA”.
Nyuma ya Gen-Z Comedy, ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, uyu muraperi azataramira muri Kigali Universe, mu gitaramo cyiswe The Keep it 100 Concert.
Zeo trap yamenyekanye mu muziki asohora indirimbo yari asanganywe zirimo iyo yise ‘Akaradiyo’, ‘Si sawa’, ‘Eleee’ n’izindi, abonye abantu bazikunze akora umuzingo we wa mbere (album) yise ‘Abafana ibihumbi ijana’.
