U Burusiya na Koreya ya Ruguru basinye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano

Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine, na Koreya ya Ruguru basinye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024.
Ni amahitamo yari ategerejwe kandi ashobora kugira impinduka ku ntambara yo muri Ukraine kimwe na raporo za Moscou na Pyongyang na Leta zunze ubumwe z’Amerika, USA iyobowe na Donald Trump uherutse gutorwa.
Byemejwe nyuma y’uruzinduko Vladimir Poutine yakoreye muri Pyongyang muri Kamena, byatumye USA itegura abasirikare bakifashishwa mu gihe kimwe muri biriya bihugu cyagaba igitero.
Inama Nkuru y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya yemeje ayo masezerano ku ya 8 Ugushyingo, yagombaga gushyirwaho umukono na Perezida w’u Burusiya ngo atangire ashyirwe mu bikorwa. nk’uko byatangajwe na Kremlin ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024.
Ayo masezerano ashimangira ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi, byihuje cyane kuva hatangira intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine mu 2022.
Hagendewe kuri raporo za serivisi z’ubutasi za Koreya ya Ruguru, Ukraine n’u Burayi bemeza ko Koreya ya Ruguru yohereje mu Burusiya ingabo 10 000 mu byumweru bishize bo kurwanya Ukraine.
Vladimir Poutine ntiyahakanye kuba izo ngabo zaroherejweyo mu Ugushyingo, ahubwo akikoma ko u Burayi buri inyuma ya Kiev nk’uko umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cy’ingabo Jérôme Pellistrandi, yabibwiye Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI).
Avuga ko kwivanga mu ntambara kwa Koreya ya Ruguru bizagira ingaruka. Gusa, isinywa ry’amasezerano rigamije kohereza ingabo za Koreya ya Ruguru mu Burusiya ngo zibufashe mu ntambara burwana na Ukraine, ariko kandi ko bigomba kwitonderwa kuko atekereza ko bitazakorwa mu byumweru cyangwa ukwezi biri imbere.
Umuyobozi w’ingano z’u Bwongereza avuga ko abasaga 1 500 bapfuye cyangwa bagakomereka buri cyumweru mu Ukwakira. Abasirikare basaga 700 000 b’Abarusiya barimo abakomeretse n’abapfuye guhera muri Gashyantare 2022.
Isinywa ryayo masezeramo rigamije kugira igice cya Ukraine kigarurirwa n’u Burusiya ndetse akaba n’ikimenyetso u Burusiya bweretse Leta zunze ubumwe z’Amerika cy’uko Koreya ya Ruguru ikomeje kuba umwanzi ukomeye wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.