Musanze: Abaruhuwe kwiga banyagirwa kuri GS Kamisave barashima

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 10, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abanyeshuri n’abayobozi bo ku Rwunge rw’Amashuri (GS) Kamisave mu Murenge wa Remera , Akarere ka Musanze, bishimira ko basaniwe ibyumba by’amashuri bigiragamo banyagirwa, uyu munsi bakaba batekanye.

Ubwo Imvaho Nshya yasuraga iri shuri mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, yasanze ayo mashuri yari afite ibisenge bishaje amabati yaratobaguritse.

Nyuma yo gutangaza inkuru itabariza abo banyeshuri biga banyagirwa, ubuyobozi bwakoze ibishoboka byose ibibazo byari bibari birakosorwa.

Umwe mu barimu uharerera yagize ati: “Kuri ubu ntitukinyagirwa , imvura ntikigwa ngo duhungire mu bindi byumba byari bito, mu bihe by’imvura nubwo mwarimu atavuga ngo byumvikane ariko twandika isomo ku ibaho tugasobanura nyuma, byaradushimishije cyane.”

Imanizabayo Anisie wo kuri iri shuri, yavuze ko ibintu kuri ubu bimeze neza kuko biga bizeye umutekano mu ishuri.

Yagize ati: “Twahoraga tuzi ko ibisenge bizaguruka burundu inkuta zikatugwira kuko nazo zari zaratangiye kuzaho urubobi, inzugi zari zisigaye ari ibisate gusa urubaho ruri ukwarwo. Wa mwanya twamaraga dukoropa mu ishuri imvira ihise ntukibaho, turiga kandi tuba dutekanye twarishimye kuko buri kintu cyose cyaravuguruwe uhereye ku idirishya. Turashimira buri wese wakoze ubuvugizi.”

Hakizimana Vedaste, Umuyobozi wa G.S. Kamisave, avuga ko ngo nyuma y’uko Akarere kamaze gushakisha ubushobozi binyuze no mu bafatanyabikorwa kuri ubu ibyumba by’amashuri byamaze gusanwa bashyizeho ibisenge bishya, inzugi n’amadirishya.

Yagize ati: “Ubu ni ugushima kuko ubu ibyumba by’amashuri byose birasakaye, amadirishya n’inzugi ni bishya, ibibazo byose byatumaga ari umunyeshuri na mwarimu ndetse n’ubuyobozi batuzuza inshingano byarashize. Twishimiye rero uburyo ubuyobozi iki kibazo bwagikemuye, ndasaba abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, nkashimira n’Akarere n’abafatanyabikorwa bako.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko ikibazo cy’iri shuri cyari kibateye impungenge kuko kugira ngo abana bigire munsi y’igisenge kitizewe umutekano byari ibintu bikomeye.

Yagize ati: “Turashimira abafatanyabikorwa bacu barimo RDF yadufashije gusana biriya byumba ku musanzu wabo, turabizi ko Ingabo zigira akazi kenshi, harimo kurinda umutekano. Twishimira rero ko barinze na bariya banyeshuri kugwirwa n’ibikuta.”

Yavuze ko gahunda yo gusana ibigo by’amashuri ikomeje ndetse no kongera ibyumba by’amashuri mu bice bitandukanye by’Akarere.

Urwunge rw’Amashuri rwa Kamisave rugizwe n’amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’inshuke n’abanyeshhuri bagera kuri 436.

Kuri GS Kamisave bashyizeho amabati mashya
Amabati n’ibisenge bishaje byarasimbujwe
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 10, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Nizeyimana jean claude says:
Ugushyingo 11, 2024 at 2:24 pm

Nukuri nibyiza Kandi birashimishije abo banyeshuri bo kuri G. S Kamisave ububari kwigira mu mashuri atava.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE