APR FC yanganyije na Rutsiro FC ikomeza kuba mu makipe ya nyuma

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 10, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

APR FC yanganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa mbere wa Shampiyona utarabereye igihe, ikomeza gusigara inyuma mu rugendo rwo gushaka igikombe cya Shampiyona.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Pele Stadium witabirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Nyakarundi Vincent n’Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa.

Mbere y’umukino amakipe yombi yabanje gufata umunota wo kwibuka Anne Mbonimpa wari ushinzwe umupira w’abagore muri FERWAFA witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu.

Uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa 4 ku ikosa ryahanwe na Byiringiro Gilbert, ubwugarizi bwa Rutsiro mubanirwa gukiza izamu, umupira usanga Lamine Bah, awuterekera Aliou Souane wari wenyine mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti umupira ujya kure.

APR FC yasitaraga Rutsiro FC ku munota wa 14 yabonye uburyo bwo gufungura amazamu ku mupira Mugisha Gilbert yahaye Lamine Bah, wawugaruye mu rubuga rw’amahina ukubita umutambiko w’izamu uragaruka, usanga Ruboneka Jean Bosco ariko awukina nabi urarenga.

Ku munota wa 28’ Rutsiro FC yabonye Coup Franc ku ikosa Mamadou Lamine Bah yakoreye ikosa Mumbere Jonas mu kibuga hagati itagize ikivamo.

Kugeza ku munota wa 35’ APR FC ni yo yaremaga uburyo bwinshi binyuze ku mupira y’imiterekano itashoboye kuyibyaza amahirwe.

Ku munota wa 41’ APR FC yahushije igitego cyabazwe ku mupira Niyomugabo Claude ashyize umupira mu rubuga rw’amahina, umunyezamu wa Rutsiro arasimbuka uramurenga, umupira usanga Ruboneka Jean Bosco warebanaga n’izamu, ashyize mu nshundura umupira ujya hanze.

APR FC yakinaga neza muri iyo minota yahushije igitego kidashushwa ku mupira Byiringiro Gilbert yashyize mu rubuga rw’amahina, Mamadou Sy awuterekera neza Lamine Bah, uyu wari ufite izamu imbere ye ashatse gushyira mu nshundura umupira ufatwa neza na Matumele Arnold.

Igice cyarangiye cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, APR FC yatangiranye impinduka Niyibizi Ramadhan na Mugiraneza Frodouard basimbura Richmond Lamptey na Lamine Bah.

Ku munota wa 51’ APR FC yongeye kurema uburyo bwo gutsinda ku mupira Mamadou Sy yahawe na Niyibizi Ramadhan, awugerana mu rubuga rw’amahina, ashatse kuwuterekera Mugisha Gilbert ujya hanze.

Ku munota wa 67′ Rutsiro FC yahushije igitego cyabazwe ku mupira watewe na Habimana Yvs ukubita umutambiko w’izamu ujya hanze.

Ku munota wa 71’ APR FC yongeye gukora impinduka Taddeo Lwanga na Mamadou Sy bahaye umwanya Victor Mbaoma Chukuemeka na Tuyisenge Arsene.

Ku munota wa 84’ APR FC yongeye guhusha igitego kuri Koruneri yatewe na Byiringiro Gilbert umunyezamu wa Rutsiro Arnold ashatse kuwufata uramunyererana, abakinnyi ba APR FC bashatse kuwushyira mu izamu biranga.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. APR FC yahise igira amanota umunani ifata umwanya wa 11 mu mukino itanu imaze gukina mu gihe Rutsiro FC yagize amanota icyenda ifata umwanya wa cumi.

Abakinnyi babajemo ku mpande zombi

APR FC:

Pavelh Ndzila, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Aliou Souane, Byiringiro Gilbert, Lamine Bah, Taddeo Lwanga, Richmond Lamptey, Mugisha Gilbert, Ruboneka Bosco na Mamadou Sy

Rutsiro FC:

Matumele Arnold, kwizera Bahat Emilien, Ngirimana Alexis, Hitimana Jean Claude, Uwambazimana Leon, Ndabitezimana Lazard, Mumbele M. Jonas na Mumbele Mbusa Jeremie.

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 10, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE