Rayon Sports yatsinze Etincelles ifata umwanya wa mbere muri Shampiyona

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 9, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Rayon Sports yatsinze Etincelles igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa karindwi wa shampiyona utarabereye igihe, ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Pele stadium.

Muri uyu mukino uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa 4 ku ruhande rwa Etincelles FC ku mupira Sumaila Moro yahaye Mukogotya yinjira mu rubuga rw’amahina, atera ishoti rikurwamo na Khadime Ndiaye mbere y’uko atabarwa na bagenzi

Ku munota wa 11, Rayon Sports yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Bbaale, usanga Fall Ngagne na Iraguha Hadji bananirwa kuwukina urarenga.

Ku munota wa 40,  Etincelles FC yahushije igitego cyabazwe ku mupira Sumaila Moro yibwiraga ko yafunguye amazamu, umunyezamu Khadime Ndiaye awukuzaho ikirenge ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 44, Rayon Sports yatsinze igitego ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira ku ikosa ryahanwe na Muhire Kevin, umupira ushyirwa mu nshundura, ariko umusifuzi yerekana ko hari habayeho kurarira.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka Charles Bbaale yasimbuwe na Aziz Bassane.

Ku munota wa 47, Rayon Sports yahushije uburyo bw’igitego kuri Koruneri yatewe na Muhire Kevin, umupira ugera kuri Nsabimana Aimable wawushyizeho umutwe, ukomeza inyuma, Aziz Bassane awukinnye ujya hanze.

Ku munota wa 63, Rayon Sports yongeye gukora impinduka Adama Bagayogo asimbura Iraguha Hadji.

Ku munota wa 65, Adama Bagayogo winjiye mu kibuga asimbuye yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, awuhindura hagati usanga Fall Ngagne wawukozeho gato, ujya mu izamu.

Ku munota wa 70, Rayon Sports yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Ndayishimiye Richard yahinduye mu rubuga rw’amahina, usanga Fall Ngagne wawushyizeho agatsinsino, ufatwa neza n’umunyezamu Denis Sseyondwa.

Ku munota wa 83, Etincelles FC yabonye igitego cyo kwishyura ku igitego cyatsinzwe na Sumaila Moro, nyuma yo kuroba Khadime Ndiaye, ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko hari habayeho kurarira.

Ku munota wa 88, Rayon Sports yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku mupira watewe na Aziz Bassane ari mu rubuga rw’amahina ujya hanze.

Umukino warangiye Rayon Sports Itsinze Etincelles igitego 1-0, ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 20.

Etincelles FC yagumye ku mwanya wa 12 n’amanota umunani.

Kuri iki cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024 shampiyona izakomeza hakinwa indi mikino y’ibirarane itarabereye igihe.

APR FC izakira Rutsiro FC saa cyenda mu gihe AS Kigali izakina na Police FC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Rayon Sports

Khadime Ndiaye, Ombolenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Nshimiyimana Emmanuel, Kanamugire Roger, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin (c), Iraguha Hadji, Charles Bbaale na Fall Ngagne.

Etincelles FC

Denis Sseyondwa, Nshimiyimana Abdou, Gedeon Ndonga Bivula, Nsabimana Hussein, Manishimwe Yves, Kwizera Aimable, Niyonkuru Sadjat, Ciza Hussein, Joseph Tonyo, Sumaila Moro na Robert Mukoghotya.

Fall Ngagne yishimira igitego yatsindiye Rayon Sports
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 9, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
WWW says:
Ugushyingo 10, 2024 at 8:44 am

Faringanye Rutahizamu Ukomeye Wambere Mugihugu Cyu Rwanda Ukomeje Kwigaragaza Kurwego Rushimisije Na Adama Bagayogo Wigaruriye Imitima Yaba Rayon Sports Rayon Sports Twambara Nkabikiramariya Turikumwanya
Wa 1 Nibitego 12 Byatsinzwe Naba Bakurikira Emabure Nsabimana Itego ( 1 ) Adama Bagayogo Ibitego ( 2 )
Yusu Diyanye Igitego ( 1 )
Bugingo Hakimu Igitego ( 1 ) Caresi Bare Igitego ( 1 ) Iraguha Haji Ibitego ( 3 ) Na Rutahizamu Ukomeye Hano Murwanda Foru Nganye Ibitego ( 3 ) Na Muhire Kevin Watanze Asisite Zagiye Zivamo Ibitego Babikesha
Umutoza Mwiza
Roberitinyo
Numwungirizawe .

Murindabirwi says:
Ugushyingo 10, 2024 at 9:09 am

Abafana Ba Aperi Bagize Ubwoba Bwa Faringanye Bavuga Bati Etenseli Twaranganyije None Rayon Sports Irayitsinze Ati Noneho Rayon Sports Ntituzikotuzayikira Barongera Baravuga Bati Twavuze Mamadu Sy Faringanye We Arenze Mamadu Sy Baravuga Bati Iyotubimenya Twarikugura Faringanye Barongera Baravugabati Rayon Sports Yaguze Ntwaro Zakirimbuzi Buhoro Kandi Yicecekeye .

Sarimu Munyaneza says:
Ugushyingo 10, 2024 at 9:15 am

Indirimbo Yaba Rayon
Mbabariraaa……!!
Ayiweeee ……Mbabariraaaa Gutsinda Rayon Sports Ndabizi Bigimbubuhaga…..

Jado says:
Ugushyingo 10, 2024 at 9:21 am

Turashimira Umutoza Wacumwiza Roberitinyo Numwungirije Sarami Nutoza Abazamu Turashimira Abakinnyi Bacu Bakomeje Gutanga Ibyishimo Tukaba Turikumwanya Wa Mbere Ndumvatwakomereza Aha Uyumwanya Tukawugumaho Mpaka !

Mandela says:
Ugushyingo 10, 2024 at 1:29 pm

Rekangire Inama Amakipe Yoseyose Yomurwanda Guhura Na Rayon Sports Ninkokwiyahura .

Janine says:
Ugushyingo 10, 2024 at 2:23 pm

Nibuka Murimaci Yaduhuje Na Musanze Abafana Bamusanze Bavuga Bati Rayon Sports Ukobigenda Kose Turayitsinda Harimo Numugore Wigeze Kuvuga Ati Reyon Sports Numugore Wacu Uyumusi Turamurogora .Ariko Abakinnyi Bacu Na Ekipe Ikomeye Nka Reyon Sports Ekipe Bita Mudahushamanota Atatu Dutsinda Musanze Iraseba Amagambo Musanze Yariyatangaje Ntitwari Kuyihanganira Ubworero Abanyarwanda Bose Nimuze Twifanire Ikipe Ikomeye Rayon Sports Irikumwanya Wambere .

Emile Ishimwe says:
Ugushyingo 10, 2024 at 4:37 pm

Numufana Wa Ekipeyamusanze Wumugore Wavuze Ati Rayon Sports Ni Umugorewacu Aravuga Ati Uyumunsi Turamurongora Ariko Byarangiye Musanze Tuyitsinze . Rayon Sports Dukura Manota Atatu Imbumbe Imusanze .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE