Uwari umukozi wa FERWAFA yitabye Imana

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 9, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Anne Mbonimpa wari umukozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ashiNzwe guteza imbere umupira w’amaguru w’Abagore, yitabye Imana.

Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu. Amakuru avuga ko Mbonimpa Anne yapfuye urupfu rutunguranye kuko atari arwaye

Ku wa Kane w’iki cyumweru akaba yarabwiye abo bakorana ko yumva atameze neza ubwo bari bavuye ku kazi.

Nyuma yo gutaha, uwo mugore yarakomerejwe birangira ajyanywe kwa muganga, kuri uyu wa Gatandatu aho nyuma y’amasaha make, byaje gutangazwa ko yitabye Imana.

Mbere yo kuza muri FERWAFA, yari umutoza wa APR WFC yatangiye urugendo rwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Nyakwigendera yanakiniye amakipe atandukanye arimo Bugesera WFC, Ruhango WFC na GS Remera Rukoma.

Nyakwingendera asize umugabo n’umwana umwe.

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 9, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE