Nifuje ikiruhuko cy’izabukuru ku myaka 40 none ngiye kuzuza 70 hakiri ibyo gukora- Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahishuye ko ubwo yari afite imyaka 40 yumvaga agomba gukora igihe cyagera akajya mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko uko imyaka yagiye yiyongera abona ko hari byinshi agomba gukora.
Ni impanuro yahaye urubyiruko zigamije kurubwira ko igiye cyose rugomba gukora kandi anarusaba kugira amakenga mu byo rukora kugira ngo rutere imbere.
Yabigarutseho mu Nama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko rwo muri Afurika (Youth Connekt Africa Summit) irimo kubera i Kigali kuva ku wa Gatanu tariki ya 8 ikazageza tariki ya 10 Ugushyingo 2024.
Mu kiganiro yahaye urwo rubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika, Perezida Kagame yavuze ko ubwo yari afite imyaka mike yumvaga azakora igihe cyagera akajya mu kiruhuko cy’izabukuru ariko amaze gukura ibitekerezo birahinduka.
Yagize ati: “Ubwo nari mfite imyaka 40 y’amavuko, nibwiraga ko nshobora gukora igihe cyagera nkajya mu kiruho cy’izabukuru. Maze kugira imyaka 50, nasanze hari ibintu byinshi ngomba gukora aho kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse ngize imyaka 60 nakomeje gutekereza ntyo.
Yongeyeho ati: “Mu myaka mike nzaba nujuje imyaka 70, kandi hari akazi ngomba gukora. Tugomba guhora duhindura ibitekerezo, aho tuba n’aho dukorera.”
Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko no mu gihe azaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru azakomeza kugira inama urubyiruko.
Yagize ati: “Ariko mu gihe nzaba nagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, nzakomeza kugira ibyo nkora, nzaba ndi umuyobozi w’urubyiruko rw’ejo hazaza bazaba bazi gukora ibintu bitandukanye, nkabagira inama mu buryo bumwe cyangwa ubundi, mbabwira kwitwararika.”
Umukuru w’Igihugu yakebuye urubyiruko arusaba kumenya gusesengura ibyo rubwirwa niba koko ari ukuri kuko hari abarwizeza ibitangaza.
Yagize at: “Murabizi ko mu gihe mukiri bato, mwumva ibintu byose mwabikora. Mushobora kurira umusozi ndetse hari n’abakubwira ko ushobora kuguruka nta mababa, na we ukumva koko wabikora. Ariko iyo umaza gukura utangira gushyira mu nyurabwenge yawe, ugatekereza kuri ibyo bintu. Mugomba kwitondera ibyo mukora, aho mugana, byose mukamenya icyo bisobanura.”
Youth Connekt Summit 2024 ibaye ku nshuro ya karindwi, ni yo nini ku mugabane w’Afurika ihuza urubyiruko, yitabiriwe n’abarenga 3 000 baturutse hirya no hino muri Afurika.
Yatangirijwe mu Rwanda mu 2012, ariko iza kugirwa igikorwa cy’Afurika mu 2015, kubera uruhare yagize mu gushyiraho gahunda zo gufasha urubyiruko no kuruha ubumenyingiro bukenewe kugira ngo narwo rwihangire udushya tugamije kubyara imirimo.
Youth Connekt Africa ifite intego zirimo guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw’urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy’uburinganire.
