Basketball: U Rwanda rugiye kwitabira Imikino Nyafurika y’abakina ari batatu

Amakipe y’Igihugu mu mukino wa Basketball y’abakina ari batatu mu bagabo n’abagore agiye kwitabira Imikino Nyafurika ya “FIBA 3×3 Africa Cup 2024” izabera i Antananarivo muri Madagascar tariki ya 29 Ugushyingo kugeza ku ya 1 Ukuboza 2024.
Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba, Umutoza w’amakipe yombi, Moïse Mutokambari azahamagara abakinnyi bazatangira umwiherero bitegura iyi mikino, aho buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi umunani.
Mu 2022, ubwo u Rwanda ruheruka kwitabira iri rushanwa rwegukanye umudali w’umuringa, mu mikino yabereye mu Misiri.
Irushanwa riheruka ryegukanywe na Misiri mu bagabo na Kenya mu bagore.