Basketball: U Rwanda rugiye kwitabira Imikino Nyafurika y’abakina ari batatu

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 9, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Amakipe y’Igihugu mu mukino wa Basketball y’abakina ari batatu mu bagabo n’abagore agiye kwitabira Imikino Nyafurika ya “FIBA 3×3 Africa Cup 2024” izabera i Antananarivo muri Madagascar tariki ya 29 Ugushyingo kugeza ku ya 1 Ukuboza 2024.

Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba, Umutoza w’amakipe yombi, Moïse Mutokambari azahamagara abakinnyi bazatangira umwiherero bitegura iyi mikino, aho buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi umunani.

Mu 2022, ubwo u Rwanda ruheruka kwitabira iri rushanwa rwegukanye umudali w’umuringa, mu mikino yabereye mu Misiri.

Irushanwa riheruka ryegukanywe na Misiri mu bagabo na Kenya mu bagore.

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 9, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE