Babu ababazwa no kuba nta munyarwandakazi uri ku rwego rwa Kansiime

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 8, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umunyarwenya Muyenzi John Naifa uzwi cyane nka Babu umenyerewe mu nzenya zo mu rurimi rw’icyongereza avuga ko aterwa ishyari no kubona Kansiime, kubera ko nta munyarwandakazi arabona uri ku rwego nk’urw’uwo munyarwenya w’umugandekazi.

Babu asanga nubwo guhurira mu bitaramo n’abanyarwenya bazwi ku rwego mpuzamahanga bimushimisha, ariko ataranyurwa kuko aterwa ishyari buri gihe no kuba nta munyarwandakazi ugaragara ku rwego mpuzamahanga mu bitaramo by’urwenya.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya uyu munyarwenya yavuze ko bikwiye ko n’abanyarwandakazi bakora urwenya bashyiramo imbaraga kandi bagashyigikirwa kuko hakirimo icyuho.

Yagize ati: “Iyo mbonye Kansiime ntakubeshye ngira ishyari ryo kuba nta mukobwa w’umunyarwandakazi ugaragara ku rwego mpuzamahanga, yego ndishimye kuko ku rutonde rwabanyarwenya bazakora harimo uburinganire, ariko ntabwo nanyuzwe kuko nta munyarwandakazi urimo.”

Babu avuga ko abakobwa bafite Impano bahari, ahubwo ko bakwiye gufashwa kurushaho gutinyuka bakamenya ko bakwiye kwigaragaza.

Ati: “Gukora urwenya birakomera, iyo ugiye imbere y’abantu ukabasetsa ntibaseke bica intege, kandi bashiki bacu bacika intege vuba, birasaba ko ku bantu bategura ibitaramo bakwiye gushyiramo abanyarwenya b’abakobwa, haba abakora mu Kinyarwanda, ndetse n’abakora mu zindi ndimi, ariko bakagera nka hariya akamenyana na bagenzi be, ku buryo yaguka bikarenga u Rwanda ubutaha akazajya no hanze y’Iguhugu.”

Babu aravuga ibi mu gihe umunyarwenya Kansiime wo muri Uganda na Mammito wo muri Kenya bari mu Rwanda, aho bitabiriye igitaramo cyateguwe na Gen-Z Comedy, kizabera muri Camp Kigali ku wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024.

Biteganyijwe ko muri icyo gitaramo hazataramiramo abandi banyarwenya b’Abanyarwanda barimo Rusine Patrick, Herve Kimenyi, Babu na Merci usanzwe utegura ibitaramo bya Gen-z comedy night.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 8, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE