NESA yatangaje igihe amanota y’abarangije ayisumbuye azatangarizwa

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 8, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizami n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri wa 2023/2024, azatangazwa ku wa 15 Ugushyingo 2024.

 Ayo manota ni ay’abanyeshuri bakoze ibizami guhera ku wa 23 Nyakanga kugeza ku wa 02 Kanama 2024, bigakorerwa kuri site z’amashuri zitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Abanyeshuri 56 537 ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, barimo 23 651 b’abahungu na 32 886 b’abakobwa, baturukaga mu bigo by’amashuri 857.

Abanyeshuri bakoze bigaga imyuga n’ubumenyi ngiro bari 30 922, barimo abahungu 16 842 n’abakobwa 14 080, baturukaga mu bigo by’amashuri 331, bakoreye kuri site z’ibizamini 201.

Abo mu mashuri nderabarezi (TTC) bakoze ibizamini bisoza umwaka bari 4068, barimo abahungu 1798 n’abakobwa 2270 baturukaga mu bigo by’amashuri 16.

Abigaga amasomo ajyanye n’Ubuforomo mu mashuri yisumbuye (Associate Nursing Program, ANP) bakoze ibizamini bari 203 barimo abahungu 114 n’abakobwa 89 baturukaga mu bigo birindwi iyo gahunda yatangirijwemo.

Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 biyongereyeho 23 078 ugereranyije n’umwaka w’amashuri wabanje kuko abari bakoze bari 212 494.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 8, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Habiyaremye Jean Pierre says:
Ugushyingo 8, 2024 at 4:48 pm

Murakoze abanyeshuri imibare yabo harimo nabiga bataha? Kwiyotariki azaza sangahe kuyareba wakoresha iyihe mibare

Iradukunda Aline says:
Ugushyingo 8, 2024 at 7:48 pm

Amanita yabanyeshuri agiye gusohoka abanyeshuri mwitegure amanita yanyu

Anonymous says:
Ugushyingo 9, 2024 at 8:24 am

Nubuhe buryo umuntu yazakoresha ayareba murakoze

Irasubiza Soviette says:
Ugushyingo 9, 2024 at 8:26 am

Nubuhe buryo umuntu yazakoresha ayareba murakoze

TUYIZERE Divine says:
Ugushyingo 11, 2024 at 7:29 am

Murakoze kubwamakuru yanyu yizewe mudahwema kutugezaho.

Kwizera Patrick says:
Ugushyingo 12, 2024 at 4:48 pm

Ese mwadusobanurira uburyo turebamo amanota

Epaphrase says:
Ugushyingo 13, 2024 at 3:30 pm

Mwatubwiye link umuntu yakoresha kugira ngo arebe amanota yiwe

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE