21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Perezida Kagame yasabye gutegura isoko ry’inkingo zikorewe muri Afurika

11 Gicurasi 2022 - 07:38
Perezida Kagame yasabye gutegura isoko ry’inkingo zikorewe muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe uyu munsi inkingo zikorerwa muri Afurika zikwirakwizwa ku mugabane ziri munsi ya 1%, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ufite intego yo kwikorera hejuru ya 60% by’inkingo zikwirakwizwa mu bihugu bitandukanye bigize uyu mugabane.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko mu gihe hakomeje imishinga yo kugeza inganda z’inkingo n’indi miti muri Afurika, hakwiye gutegurwa isoko ry’ibyo bicuruzwa hakiri kare kugira ngo bitazarangira bikozwe ku bwinshi ariko bikabura isoko.

Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Kabiri taliki ya 10 Gicurasi 2022, ubwo yitabiraga inama y’abagize Biro y’Inteko Nkuru ya AU n’Abakuru b’Ibihugu byatoranyirijwe kubakwamo inganda zikora inkingo n’indi miti muri Afurika.  

U Rwanda, Senegal, na Ghana ni byo bihugu byiteze kubona ikoranabuhanga rigezweho ry’inganda zizazanwa muri za kontineri (BioNTainers) guhera mu mpera z’uyu mwaka ku bufatanye n’Ikigo BioNTech, zigatangira gutanga umusaruro mu rwego rwo gushimangira ukwigira kw’Afurika mu rwego rw’ubuvuzi.

Buri ruganda muri zo ruzatangira rufite ubushobozi bwo gukora doze zigera kuri miliyoni 50, kandi izo nganda ntizizakora inkingo za COVID-19 gusa kuko zizajya zikora n’iz’izindi ndwara zirimo Malariya, VIH/SIDA n’Igituntu.

Perezida Kagame yavuze ko ikorwa ry’inkingo zikenewe kandi zifite ireme zishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga, ari urugendo ruhenze, ari na yo mpamvu izo nkingo zikwiye kubonerwa isoko rihagije mu rwego rwo kurushaho gushyigikira ukwigira kw’Afurika mu buvuzi.

Yagize ati: “Guharanira ko izo nkingo zigurishwa, zikwirakwizwa ndetse zigakoreshwa mu bihugu byacu, ni urundi rwego rw’ibibazo bikeneye gutekerezwaho binyuze mu nzira zikwiye. Dukeneye inama ku bufatanye bwo gukorera inkingo ku mugabane w’Afurika, mu bijyanye no gukora ibicuruzwa bifatika bikenewe ku isoko.”

Yakomeje ashimangira ko nanone kandi ari ingenzi ko inzego zishinzwe gukusanya no gukwirakwiza inkingo nka COVAX, GAVI n’izindi, zitangira guha agaciro izakorewe muri Afurika.

Ati: “Urugero, dushobora gufatanya gushyiraho imikorere yumvikana itanga icyizere cy’uko inkingo zikorewe ku mugabane w’Afurika zizabona isoko; ibyo bizashoboka mu gihe inganda zikora inkingo zishobora gukorera hamwe, ndetse zigahangana n’indi ku biciro no ku ireme.”

Ibyo ngo byagerwaho gusa hongerewe imbaraga mu bugenzuzi bugamije gukora inkingo n’imiti bifite ireme n’ububasha bwo guhangana n’ibikorerwa ku yindi migabane.

Yasabye ubufatanye mu guharanira ko Ikigo Nyafurika gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti (AMA) gikora mu buryo busesuye.

Ibyo na byo bizajyana no gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y’abatuye Isi ku bikorerwa muri Afurika bishobora gutakarizwa icyizere bitewe gusa n’isura itari yo abantu bafite kuri uyu mugabane.

Ati: “Ndifuza ko twakorera hamwe tugafatanya n’abafatanyabikorwa bacu b’ingenzi tudatinze, mu gutegura ahazaza hongera amahirwe y’ishoramari mu kwagura ubushobozi bwo gukorera inkingo muri Afurika.”

Perezida Kagame yashimye Umuyobozi wa AU akaba na Perezida wa Senegal Macky Sall n’abandi banyacyubahiro bitabiriye iyo nama barimo na Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa na we wasabye ko iki kibazo cy’isoko ry’inkingo zikorewe muri Afurika cyatangira gushakirwa umuti mu maguru mashya.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.