Amateka ya Donald Trump watsindiye kuyobora Amerika

Mu matora ya Perezida w’Amerika yabaye ku wa 07 Ugushyingo 2024, Donald Trump wo mu ishyaka rya Republican Party yongeye gutsindira kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahigitse Kamala Harris w’Ishyaka rya Democratic Party bari bahanganye.
Amazina ye yitwa Donald John Trump yavutse tariki ya 14 Kamena 1946, avukira ahitwa ‘Queens, mu Mujyi wa New York City, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Ni umushabitsi kuko yakoze byinshi bitandukanye birimo ubucuruzi, ubuhanzi, ubwubatsi, politiki, kumenyekanisha ibikorwa (kwamamaza), Siporo, ibiganiro kuri Televiziyo, kuvuga imbwirwaruhame zikakaye n’ibindi.
Trump afite abana batanu yabyaranye n’abagore batatu batandukanye, akaba abana n’umugore wa gatatu, Melania Knauss bashyingiranywe mu 2005.
Mbere yo kujya mu bya Politiki, Trump yari azwi cyane mu kiganiro cyamenyekanye cyitwa “The Apprentice”.
Mu mwaka wa 2016, yahatanye mu matora ya Perezida aho yaje gutsinda atunguranye ahigitse Hillary Clinton bari bahanganye.
Bimwe mu byaranze manda ya Donald Trump 2017-2021
Mu bihe byo kwiyamamaza yagaragazaga ko ashyize imbere inyungu z’Amerika ndetse ku ngoma ye aho yashyizeho amategeko agenga ubucuruzi, ubukungu n’imisoro.
Gushyira imbere inyungu za Amerika (“America First”), Trump yibanze mu gushakira Amerika inyungu aho yashyizeho Politiki yo kugabanya imisoro ku bigo binini n’abacuruzi, ashyiraho gahunda yo guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu.
Yashyize imbere gahunda zo gukumira abimukira, cyane cyane abaturuka mu bihugu bimwe na bimwe, avuga ko ari uburyo bwo kurinda umutekano no gukurikirana neza imigenderanire n’amahanga.
Trump yakundaga kugaragaza ko Amerika ikwiye gukorana n’ibindi bihugu, ariko atifuza ko Amerika igwa mu ngorane kubera amasezerano amwen n’amwe aho yaje kuvana igihugu cye mu masezerano menshi, nka; “Paris Climate Agreement” na “Iran Nuclear Deal”.
Trump yagiye agaragaza imyitwarire idasanzwe ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter yaje guhinduka X, aho yazifashishaga mu gusangiza abantu ibitekerezo bye, agakoresha amagambo ataravugwagaho rumwe, rimwe na rimwe akanaterana amagambo n’abaturage, abanyamakuru n’abandi.
Yagiye yumvikana kenshi akoresha imvugo zikakaye, agakoresha amagambo aremereye bituma bamwe batangira kumufata nk’umunyarwenya cyangwa nk’ufite ikibazo mu mutwe.
Yashyize imbaraga nyinshi mu gukaza umutekano w’Amerika ashyiraho gahunda nshya mu bijyanye n’ubutasi, kubungabunga umutekano w’imbere mu gihugu, no kurwanya ibitero by’iterabwoba by’abanzi b’Amerika.
Imyitwarire ye na yo ntiyavuzweho rumwe
Trump yashinjwe ibyaha bitandukanye kuko mu mwaka wa 2019 yashinjwaga guhatira Ukraine kugirana amasezerano agamije inyungu bwite za Politiki aza gucibwa urubanza n’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika.
Yanagaragaje imyitwarire idasanzwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2020, aho yanze kwemera ko yatsinzwe na Joe Biden bari bahanaganye, avuga ko habayeho kwiba amajwi ndetse abamushyigikiye barigaragambya.
Mu 2021 yongeye gushinjwa gutuma habaho imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora yabereye imbere y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ndetse yagiye atangwaho impamvu ubugira kabiri zo kweguzwa ariko birangira ayoboye kugeza manda ye irangiye.
Ku buyobozi bwe habayeho ibintu byinshi byateje impaka n’ibibazo byinshi, byagize ingaruka kuko bamwe bavugaga ko agira ivangura no gukoresha amagambo akurura amacakubiri cyane cyane ku rishingiye ku moko.
Insinzi ya Trump yo ku ya 06 Ukwakira 2024, yanditse amateka kuko abaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika utowe akuze kurusha abandi ku myaka 78 kandi wahamijwe ibyaha 34 bikomeye birimo inyandiko mpimbano, guhimba inyandiko z’ubucuruzi zo mbere y’amatora yo mu 2016 aho byari biteganijwe ko azakatirwa n’urukiko ku wa 26 Ugushyingo.