Turi mu biganiro – Perezida wa FERWAFA ku kongera amasezerano Umutoza w’Amavubi

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 7, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko ryatangiye kugirana ibiganiro n’umutoza w’ikipe y’igihugu ‘’Amavubi’’,Torsten Frank Spittler, aho mbere y’uko amasezerano ye asozwa mu Ukuboza izaba yatanze umwanzuro w’ibiganiro.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2024, cyitabiriwe na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, aba Visi Perezida be bombi, Umunyamabanga Mukuru Kalisa Adolphe n’abandi bagize Komite Nyobozi.

Abajijwe ku bijyanye no kongera amasezerano umutoza w’ikipe y’igihugu ‘’Amavubi’’ azarangira mu Ukuboza uyu mwaka perezida wa FERWAFA, Munyantwali yavuze ko batangiye ibiganiro byo kuyongera ndetse mu minsi ya vuba izatangaza umwanzuro w’ibiganiro.

Yagize ati: “Umutoza w’Ikipe y’Igihugu twatangiye ibiganiro mu minsi ya vuba muramenya icyavuyemo.”

Iri Shyirahamwe ryavuze ko ryishimira uko Ikipe y’Igihugu irimo kwitwara aho mu mikino 11 iheruka yatsinze itanu, inganya itatu mu gihe yatsinzwe indi itatu.

Mu Ukwakira 2023, ni bwo Umudage Torsten Frank Spittler yagizwe umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, asimbuye Carlos Alos Ferrer wari usoje amasezerano.

Torsten Frank Spittler ashobora kwongerwa amasezerano
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 7, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE