Impumeko y’Abanyarwanda baba i Maputo mu bihe by’imyigaragambyo

Bamwe mu Banyarwanda batuye mu Murwa Mukuru i Maputo muri Mozambique bavuga ko mu gihe imyigaragambyo ikomeje muri uyu Mujyi babaye bahagaritse akazi, baguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ko bakorerwa urugomo.
Imyigaragambyo yadutse i Maputo nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ataravuzweho rumwe, nyuma y’amakuru yatangajwe agaragaza ko Daniel Chapo w’ishyaka FRELIMO yatsinze amatora.
Ibi byarakaje uwo bari bahanganiye uwo mwanya Venancio Mondlane, watsinzwe akanga kwemera ibyayavuyemo bituma asaba abamushyigikiye kwigaragambya bamagana uburiganya avuga ko bwayaranzwemo.
Abigaragambiriza i Maputo bakora ibikorwa by’urugomo birimo gusahura inzu z’ubucuruzi, gutwika amwe mu macumbi ndetse n’amamodoka, gutera amabuye nibindi.
Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na bamwe mu batuye i Maputo bakora ibikorwa by’ubucuruzi kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2024, bagaragaje ko bagiriye ibihombo muri iyi myigaragambyo kuko hari bamwe basahuwe.
Nyamwasa Alex ukorera ibikorwa by’ubucuruzi i Maputo, avuga ko abigaragambya binjiye mu nzu akoreramo bakamutwara ibicuruzwa birimo ibyo kurya no kunywa ndetse bakangiza n’inyubako.
Ati: ”Iwanjye uko byagenze nta nubwo bibutse ko harimo camera barasahuye ariko nta kundi byagenda, haguma ubuzima iyaba twari tubonye amahoro.”
Avuga ko ubu atarimo gukora ahubwo ari mu rugo ategereje ko imvururu zizahosha.
Ndabarasa Theophile na we utuye muri uyu mujyi, avuga ko nta muntu uri gusohoka, imihanda n’ibikorwa by’ubucuruzi bifunze ndetse n’imodoka bazisize mu parikingi.
Agaragaza ko bamaze iminsi irenga itatu badakora ko bityo bitabura guteza ibihombo kuko hari ibicuruzwa byangirika birimo inyama n’ibindi.
Yagize ati:” Ibyangirika ni byinshi njyewe mfite chambre froide icuruza inyama n’iduka,(Epicerie), ziba ari nka amaguriro matoya, (mini supermarket) ariko ziganjemo amafrigo na za congerateurs, nishyura umuriro kandi inaha urahenda cyane. Iyo umuntu adakora usibye n’umuriro, hari n’ibyangirika, nk’inyama ziruma, uko zuma zitakaza umwimerere, amazu turayakodesha….”
Aba baturage bagaragaza ko umutekano ukiri muke mu mujyi ndetse ko abanyamahanga bose bahakorera bahangayitse by’umwihariko abagize ibyago basahurirwa muri ako kavuyo.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko nubwo hari Abanyarwanda basahuwe ariko ntawurahaburira ubuzima.
Ku wa Gatatu, Ambasade y’u Rwanda i Maputo yabaye ifunzwe by’agateganyo ndetse Abanyarwanda bahatuye basabwa kuguma mu rugo kubera iyo myigaragambyo.
U Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri nyinshi zirimo umutekano ndetse kuva mu 2021 rwohereje ingabo mkuri iki gihugu mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe byari byarazenegereje Intara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Ingabo z’u Rwanda zagaruye amahoro muri iyo Ntara, abana basubira ku mashuri, bubaka ibikorwa remezo ndetse n’ubuzima buragaruka.