Uko igitekerezo nyarwanda ‘Youth Connekt’ cyagutse kikagera mu bihugu 33

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 7, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima Abdallah, yasobanuye uko Inama y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika (Youth Connekt Africa Summit) yatangiye ari igitekerezo nyarwanda cyo gushaka ibisubizo, bikarangira cyagutse kikagera ku rwego Nyafurika aho kimaze kugezwa mu bihugu 33.

Minisitiri Dr. Utumatwishima avuga ko icyo gitekerezo cyagize uruhare mu kurushaho kwagua amahirwe y’urubyiruko atari mu Rwanda gusa ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: “Youth Connekt Africa Summit imaze imyaka 12, itangiye mu Rwanda, nk’igitekerezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu by’ukuri yari yarebye ko ari ngombwa ko urubyiruko ruhurira hamwe, ubwarwo bagafata ingamba ku iterambere ryabo, baryigiriyemo uruhare ariko bakanigiranaho”.

Dr Utumatwishima mu Kiganiro na RBA, yavuze ko muri iyi nama ariho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakomeje gushishikariza urubyiruko ko iterambere ryihuse ry’Igihugu ari bo rishingiyeho.

Yashimangiye ko icyo gitekerezo nyarwanda cyashibutsemo bumwe mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo ku Banyarwanda bityo n’ibindi bihugu byimeza kubukoresha.

Ati: “Uko twagendaga tuganira bamwe mu bafatanyabikorwa barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe basanze icyo gitekerezo [Youth Connekt] cyaba igitekerezo Nyafurika, guherwa bwo iyi nama yatangiye gutumirwamo urundi rubyiruko rw’Afurika.”

Yongeyeho ati: “Yatangiye ari ibitekerezo bireba u Rwanda gusa ariko ubu tumaze kugira ibihugu 33, byavuze ngo biriya bitekerezo byiza byo mu Rwanda, bituma urubyiruko ruhura hagati yarwo, rugahura n’abafatanyabikorwa n’abayobozi, mureke tukijyane no mu bindi bihugu byacu by’Afurika”.

Mu bihugu 33 byafashe Youth Connekt nk’inkingi y’iterambere ry’urubyiruko muri Afurika, igiheruka kwakirwa ni Ubwami bwa Lesotho.

Hamaze kuba inama za Youth Connekt Africa Summit 6, zirimo 4 zabereye mu Rwanda n’izindi ebyiri zabereye muri Ghana na Kenya.

Ni mu gihe u Rwanda rurimo kwitegura ya Youth Connekt Africa Summit igiye kuba ku nshuro ya 7.

Ni inama iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2024 ikazageza ku ya 10 Ugushyingo 2024, aho izahuza urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Insanganyamatsiko yayo igira iti: “Imirimo y’urubyiruko ishingiye ku guhanga udushya dushingiye ku bumenyi”.

Ni inama izaba yiga kureba uburyo urubyiruko rw’Afurika rwahabwa ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo bityo rugateza imbere ahazaza h’umurimo.

Iyo nama izitabirwa n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma, ba rwiyemezamirimo n’abandi bagira uruhare mu iterambere ry’Afurika.

Muri iyo nama kandi izaba ari urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kugira uburyo bwo gusangira amahirwe ahari muri Afurika yateza imbere urubyiruko.

Hazabaho kandi kuganira harebwa uko urubyiruko rwafashwa guhanga udushya hisunzwe ikoranabuhanga ririmo gutera imbere muri iki gihe.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 7, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE