Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Ubwo buhinzi ni ubw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa n’icyayi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 1,629,195 ni ukuvuga ko byinjije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1.6.
NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bingana na Mega Toni 219.35 byinjiza amadolari y’Amerika 364,164.
Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe mu Buholandi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu Bwongereza.
Hoherejwe icyayi kingana na Mega Toni 417.7, cyikinjiza amadolari y’Amerika 1,147,316.
Ibihugu by’ingenzi icyayi cyoherejwemo ni muri Pakistan, mu Bwongereza no mu Misiri.
Ubuhinzi bw’ikawa bwo bwinjije amadolari y’Amerika 117,715 kuri Mega Toni 38.4 aho igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 3,1.
Ikawa yoherejwe muri Singapore no muri Kenya.



