Abohereza imboga n’imbuto mu mahanga bahawe amakamyo 13 akonjesha ya miliyoni 829 Frw

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishyinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), yahaye abohereza mu mahanga umusaruro w’imbuto n’imboga, amakamyo 13 akonjesha uwo musaruro wabo yitezweho kuwubungubanga ngo utangirika.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, ku ikubitiro hakaba hatanzwe imodoka 9 mu gihe izindi zatumijwe zikaba zikiri mu nzira zizanwa mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB Bizimana Claude, yashimangiye ko izo modoka zigiye gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubucuruzi bw’imbuto n’imboga zoherezwa mu mahanga, bityo zikagezwa ku isoko zujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Mu bibazo twahuraga na byo mu kubungabunga umusaruro w’imbuto n’imboga ni ukubona cyane cyane ubukonje bw’umusaruro kuva mu mirima kugera kuri NAEB wangirikaga.
Abahinzi n’abawohereza mu mahanga, twagira ngo babone ibifasha kuwungabunga.”
Yongeyeho ati: “Izi modoka zifite ubushobozi bunini bwo kubafasha gukonjesha imbuto n’imboga haba hano kuri NAEB no kuzigeza ku kibuga cy’indege i Kanombe”.
Izo modoka zatanzwe, zaguzwe binyuze mu bufatanye, aho abacuruzi bohereza umusaruro w’imbuto n’imboga mu mahanga bishyuriwe 60% by’igiciro cyazo, batanga 40% asigaye.
Ingabire Marie Ange, umwe muri ba rwiyemezamirimo bakora ubucuruzi bwo kohereza mu mahanga umusaruro w’imbuto n’imboga, zirimo imiteja, urusenda n’avoka na we yahawe ikamyo.
Yavuze ko kutagira amakamyo akonjesha umusaruro wabo byabahombyaga cyane, bakaba bishimiye ko bahawe iyo modoka igiye kubarinda ibihombo bya hato na hato.
Yagize ati: “Iyi nkunga twari tuyitegereje igihe kinini cyane, kubera ko mu gutwara umusaruro w’imbuto n’imboga ni ibintu byangirika cyane. Nk’urusenda iyo dusarura kuruvana aho turuhinga, ujya kurugeza ku mudoka rwangirikaga kuko hari urwuma, twageraga rero aho turutunganyiriza kimwe cya kabiri cyarwo twasaruye cyamaze kwangirika ku buryo utarwohereza hanze y’Igihugu.”
Uwo mucuruzi avuga ko iyo imboga n’imbuto zangirikaga bahitagamo kutazijyana ku isoko mpuzamahanga kugira ngo birinde kwisebya bataretse n’Igihugu.
Uwo mucuruzi yashimangiye ko hashize ukwezi ahawe ikamyo yo gutwara uwo musaruro ariko by’umwihariko ku rusenda yohereje mu kwezi kumwe amaze kuzigama amafaranga y’u Rwanda asanga miliyoni 1.
Ni inkunga yatanzwe ku bufatanye na Kungahara Wagura Amasoko, Umushinga uterwa inkunga n’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (USAID).
Kesha Effiom, uhagarariye USAID mu Rwanda no mu Burundi, yagize ati: “Intambwe duteye ntabwo ari ukunguka ibikoresho gusa ahubwo ni n’ubushake mu kongera ubwiza mu byo dukora, kongera imikoranire n’Abanyarwanda bakora mu rwego rw’ubuhinzi. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizakomeza gutera inkunga ibikorwa byo kwihutisha iterambere ry’u Rwanda”.
Mu myaka itanu ishize u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 261 636 526 by’umusaruro w’imboga n’imbuto, zikaba zararwinjirije asaga miliyari 318 na miliyoni 908 z’amafaranga y’u Rwanda (Amadolari y’Amerika asaga miliyoni 233).
Imboga hoherejwe toni 170 842 040 zinjije asaga miliyari 175 na miliyoni 481 z’amafaranga y’u Rwanda (Amadolari y’Amerika asaga miliyoni 128) mu myaka itanu ishize.
Imbuto hoherejwe toni 86 459 793 zinjiza asaga miliyari 108 na miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda (Amadolari y’Amerika asaga miliyoni 79).
Mu gihe indabo zoherejwe zaganaga na toni 4 334 692 zikaba zarinjirije u Rwanda asaga miliyari 34 na miliyoni 601(Amadolari y’amerika asaga miliyoni 25).








