Kamonyi: Abahebyi baragorowe bayoboka ubuhinzi bw’ibihumyo

Abahoze mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe mu Karere ka Kamonyi, bazwi ku izina ry’Abahebyi nyuma yo kunyura mu bigo ngororamuco, barabiretse maze bibumbira muri koperative Imboni z’impinduka bahinga ibihumyo.
Bagizwe n’abahoze kandi ari abajura ndetse n’abakoreshaga ibiyobyabwenge, bavuga ko nyuma yo kugororwa bahisemo gusimbuza ibikorwa bibi bakoraga kwibumbira hamwe bagakora umushinga wo guhinga ibihumyo.
Murenzi Celestin wavuye kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa mu 2022, avuga ko yibumbiye hamwe n’abandi bava mu bikorwa bibi biyemeza guhinga ibihumyo.
Ati: “Jyewe najyanywe Iwawa kubera ko nacuruzaga amatelefoni mu buryo butemewe kuko amenshi yabaga ari amajurano, noneho mvuye kugororwa mpitamo gufata inzira yo kubireka nifatanya n’abandi guhinga ibihumyo kugira ngo nzagere ku iterambere ntarikesha ibikorwa bibi.”
Mugenzi we wavuye mu bikorwa by’Abahebyi, we avuga ko kuba ari kumwe n’abandi muri koperative ihinga ibihumyo byamufashije kuva burundu mu bikorwa byo gucukura amabuye binyuranyije n’amategeko.

Ati: “Jyewe nubwo najyanywe Iwawaawa nkagororwa nkagaruka, ntabwo nari nahise mva mu bikorwa by’ubuhebyi (ubucukuzi butubahiriza amategeko), ahubwo bagenzi banjye ni bo babinkuyemo nyuma y’uko bangejejeho ubutumwa bwo kuza muri koperative, nahagera ngasanga bakora ibikorwa bibateza imbere batiriwe bahangana n’inzego z’umutekano hamwe n’ubuyobozi nkuko nabibagamo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere avuga ko abo bavuye mu bikorwa bibi, Akarere gafite intego yo kuyikurikirana kugira ngo abayigize bakomeze gufasha ubuyobozi mu bukangurambaga buhindura abakiri mu bikorwa bibi.
Ati: “Ni byo hari abagize koperative Imboni z’impinduka, bahoze mu bikorwa bibi birimo kunywa ibiyobyabwenge, ubujura no gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bakitwa ‘Abahebyi’, rero Akarere dufite gahunda yo kubaba hafi mu mushinga bafite wo guhinga ibihumyo mu rwego rwo kugira ngo badufashe mu bukangurambaga buzabasha no guhindura n’abandi bakiri muri ibyo bikorwa bibi usanga bihungabanya umutekano w’abaturage.”
Iyo koperative igizwe n’abanyamuryango 45, barimo abavuye kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura, ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, rimwe na rimwe bakaba baranakoraga urugomo.
Imaze umwaka ishinzwe, ikaba yarahawe amafaranga n’Akarere yo kuzamura ibikorwa byayo angana na miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (2 500 000Frw), ubu yahinze imigina irenga irindwi y’ibihumyo ndetse bamwe mu bayigize bamaze guhugurwa ku gukora ubuhinzi bw’ibihumyo .



