RRA yagaragaje ibyakozwe mu korohereza abasora

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bwagaragaje ko hari uburyo bwashyizweho bworohereza abasora mu mwaka ushize.
Ni ubutumwa bwagarutsweho ubwo hahembwaga abasora bo mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2024.
Komiseri Mukuru wa RRA Niwenshuti Ronald agaragaza ko gushimira abasora ari umwanya wo kwereka Abanyarwanda n’abasora umusaruro wavuye mu gukusanya imisoro, kubamurikira bimwe mu byo imisoro yagejeje ku gihugu, no kungurana ibitekerezo ku byanozwa mu mikoranire ya RRA n’izindi nzego.
Bityo yanagaragaje bimwe mu byakozwe hagamijwe korohereza abasora.
Yagize ati: “Mu byagezweho muri uyu mwaka ushize harimo amategeko yavuguruwe n’amateka ya minisitiri yashyizweho, agamije korohereza abasora. Harimo nk’ itegeko rishyiraho umusoro ku mabuye y’agaciro wavuye ku gipimo cya 6% ukajya hagati ya 0.5% na 3%.”
Yongeyeho Ti: “Mu mateka ya Minisitiri yashyizweho harimo amahirwe akomoka ku kwigaragaza ku bushake aho abarenga 5 200 bagaragaje imisoro batamenyekanishije bagakurirwaho ibihano n’inyungu z’ubukererwe.
Abaguzi ba nyuma basabye EBM bakandikishaho telefoni zabo na bo ubu bahabwa ishimwe kuri TVA.”
Komiseri Mukuru Niwenshuti yakomeje asobanura kandi ko hanakozwe amavuguriura mu ikoranabuhanga.
Ati: “Muri uyu mwaka hakozwe amavugurura atandukanye mu ikoranabuhanga agamije koroshya imitangire ya serivisi arimo guhagarika TIN z’ubucuruzi (TIN De-registration), hashyizweho sisitemu yoroshya kohereza, kwakira, no gusubiza amabaruwa (ECMS), kwandukura TIN zirenga 40,000 zitakoze no kuzikuriraho ibihano zaciwe na sisitemu y’ikoranabuhanga, no koroshya ibisabwa ku bashaka kwishyura ibirarane by’imisoro.”
Umwaka ushize wa 2023/2024, RRA yinjije miliyari 204.97 z’amafaranga y’u Rwanda aturutse ku misoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta ku rwego rw’Intara enye, naho mu mwaka wa 2024/2025 RRA yahawe intego yo gukusanya miliyari 3,061.2 FRW zihwanye na 54% by’ingengo y’imari y’igihugu, kandi hazakomeza gukorwa amavugurura agamije koroshya serivisi zigenewe abasora.