CAN 2025: Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi 30 azifashisha kuri Libya na Nigeria

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 6, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umutoza w’ikipe y’igihugu ‘’Amavubi’’, Frank Spittler Torsten, yahamagaye abakinnyi 30 bazavamo abo azifashisha mu mikino y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025, u Rwanda ruzakiramo na Libya n’undi ruzasuramo Nigeria muri uku kwezi. 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, ni bwo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frank Spittler, yashyize ahagaragara urutonde rw’abo yifuza kuzakinisha muri iyi mikino. 

Urutonde rugaragaraho abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere mu mavubi makuru barimo myugariro mushya witwa Kavita Phanuel Mabaya ukinira Birmingham Region yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, umuzamu Habineza Fils Francois ukinira Etoile de l’Est, Ndayishimiye Didier ukinira AS Kigali na myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira Brera Strumica yo muri Macedonia y’Amajyaruguru utari uherutse guhamagarwa.

Mu bakinnyi yahamagaye harimo 17 bakina imbere muri Shampiyona y’u Rwanda.

Urutonde rw’Abakinnyi 30 bahamagawe

Abazamu

 Ntwali Fiarce, Buhake Clement Twizere, Muhawenayo Gad, Habineza Fils Franciois

Ba myugariro

Ombolenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Imanishimwe Emmauel, Ange Mutsinzi, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Nshimiyimana Yunusu, Kavita Phanuel Mabaya.

Abo Hagati

Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Ndikumana Fabio, Ndashyimiye Didier, Ngabonziza Pacifique, Muhire Kevin na Geulette Samuel Leopold.

Ba Rutahizamu

Nshuti Innocent, Tuyisenge Arsene, Iraguha Hadji, Kwizera Jojea, Mbonyumwami Taiba na Twizerimana Onesme.

Kugeza ku munsi wa kane, Nigeria iyoboye Itsinda D n’amanota 10, ikurikiwe na Bénin ifite amanota atandatu, u Rwanda rufite amanota atanu mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.

Umukino wa Libya uzabera i Kigali tariki ya 14 Ugushyingo Kuri Stade Amahoro n’undi wa Nigeria uzabera kuri iyo stade tariki ya 18 Ugushyingo 2024.

Biteganyijwe ko nta gihindutse abakinnyi bose bahamagawe bazatangira umwiherero ku wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2024.

Myugariro Kavita Phanuel Mabaya yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Amavubi
Rwatubyaye Abdul yongeye kugaruka mu ikipe y’Igihugu Amavubi nyuma y’igihe adahamagarwa
Urutonde rw’abakinnyi 30 bahamagawe mu ikipe Amavubi yitegura Libya na Nigeria
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 6, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
ezechieli says:
Gicurasi 21, 2025 at 6:54 pm

AMAVUBI

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE