RRA yinjije asaga miliyari 200 Frw aturutse ku butegetsi bwite bwa Leta

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 6, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kiratangaza ko mu mwaka wa 2023/2024 cyinjije miliyari 204.97 z’amafaranga y’u Rwanda aturutse ku misoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta ku rwego rw’Intara enye.

Niwenshuti Ronald, Komiseri Mukuru wa RRA, yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo, mu gikorwa cyo gushimira abasora mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ubuyobozi bwa RRA, buvuga ko imisoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta, Intara y’Amajyaruguru yinjije miliyari 44.73 Frw muri miliyari 48.67 Frw yari yiyemeje kwinjiza.

Intara y’Iburengerazuba yinjije miliyari 48.54 Frw muri miliyari 54.83 Frw yari yateganyije kwinjiza.

Intara y’Amajyepfo yinjije miliyari 63.31 Frw muri miliyari 71.01 yari yateganyije kwinjiza. Ni mu gihe Intara y’Iburasirazuba yinjije miliyari 48.37 Frw muri 56.54 Frw yateganyaga kwinjiza.

Yagize ati: “RRA yinjije miliyari 204.97 Frw ziturutse mu misoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta. Umusoro wazamutse ku kigero cya 3.1%.”

Mu mwaka 2023/2024, ibipimo by’umusoro w’amabuye y’agaciro byaragabanyijwe, biva kuri 6% bigera hagati ya 0.5% na 3% by’agaciro mbumbe bitewe n’ubwoko bw’amabuye.

Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, bwahawe umukoro wisumbuyeho wo gukusanya miliyari 3,061.2 Frw bihwanye na 54% by’ingengo y’imari ya miliyari 5,690.1 Frw.

Zimwe mu ngamba RRA ifite muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, ni ugufasha abasora kuzuza inshingano zabo kandi neza.

Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti, yagize ati: “Tuzakomeza gukoresha uburyo bugezweho mu gusesengura ibyateza ingorane mu isoresha no guhuza amakuru hagamijwe gutahura ibibazo biri mu kubahiriza inshingano zo gusora.”

RRA izakomeza kwigisha, gutanga amakuru no koroshya serivisi hagamijwe gufasha abasora kuzuza inshingano zo gusora ku bushake.

Mu byakozwe kuva mu kwezi kwa Werurwe 2024, ubuyobozi bwa RRA buvuga ko abaguzi ba nyuma basabye EBM bakandikishaho telefoni zabo, bahabwa ishimwe kuri TVA ringana na 10%.

Ati: “Iyo umuguzi adahawe EBM akabimenyesha RRA, ahabwa 50% y’ibihano bicibwa umucuruzi.

Ibi bisaba ko umuguzi wa nyuma yiyandikira akanze *800# agakurikiza amabwiriza.”

Bimwe mu byo RRA izafatanyamo n’Abikorera ni ukugabanya umubare w’abadakoresha neza EBM, kurwanya magendu hibandwa ku nzoga za Likeri na caguwa.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 6, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE