Ibihugu abaganga 26 bazibye icyuho cyasizwe na Marburg mu Rwanda baturutsemo

Mu gihe mu Rwanda hari hasanzwe icyuho cy’abaganga cyatumye Leta yiha intego yo gukuba inshuro enye, icyorezo cya Marburg cyongereye ikibazo kuko cyibasiye abaganga bita ku ndembe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), mu bihe bitandukanye yagiye igaragaza ko mu Rwanda hari icyuho cy’abaganga ndetse biza no gushimangirwa n’ubugenzuzi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Mu Kuboza 2021 MINISANTE yari ku gipimo cya 75% mu kwihaza mu bakozi b’inzobere hagendewe ku bipimo mpuzamahanga.
Intego yari ihari ni uko umuforomo yari kuzaba yita ku barwayi 800 mu 2024, bavuye ku 1 098 mu 2021 no ku 1198 mu 2022.
Kuva icyorezo cya Marburg cyatera u Rwanda mu mpera za Nzeri 2024, cyahitanye abiganjemo abakora mu nzego z’ubuvuzi cyane cyane abakira indembe, ibyaje bishegesha uru rwego bikiyongera ku cyuho cyari gisanzweho.
Mu gushaka ibisubizo birambye MINISANTE igaragaza ko yatumije abaganga baturutse hanze y’igihugu bagera kuri 26 baza gufasha by’igihe gito ariko hakaba hazaza n’abandi bazakora by’igihe kirerekire ndetse bakazanigisha abasanzweho.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, mu kiganiro n’Abanyamakuru, yatangaje ko u Rwanda rwagize igihombo cyatewe n’icyorezo cya Marburg cyatumye rutakaza ubuzima bw’abakora mu nzego z’ubuvuzi kandi n’ubundi hari hasanzweho ikibazo cy’abaganga bake.
Yagaragaje ko mu rwego rwo kwitabira no gushaka umuti urambye u Rwanda rwatumije abanganga baturutse mu bihugu nka Uganda, u Bwongereza na Sierra Leone, ngo bafashe abahari.
Yongeyeho ko atari abo gusa bitezwe kuko hari n’abandi bazaza nyuma bakigisha abandi ndetse bagakora no mu buryo buhoraho.
Ati: ”Dufite abaganga baturutse Uganda 5, Siera Leone 10, n’abaturutse mu Bwongereza 11, bose ntabwo ari ab’igihe kirekire cyane kuko baje gutanga ubufasha cyane ahari icyuho. Hari n’abandi bifuza kuza tukiri kuganira bashobora no gutinda kuko twifuzaga ko hashobora kuza abantu bigisha kandi bakaza muri cya cyiciro dukeneyemo ubufasha.”
Yongeyeho ko mu bo bari kugirana ibiganiro hari abifuza gufasha bakaba bazazana n’abarimu bigisha muri ibyo byiciro byo kuvura indembe ari na ho hakenewe abantu kandi usanga abigisha ari bake ku Isi.
Mu 2023 Minisiteri y’Ubuzima yatangije porogaramu eshanu nshyashya zijyanye no guhugura abaganga hagamijwe ko indwara nka kanseri, guhinduza impyiko, n’izindi zatumaga abarwayi boherezwa hanze zavurirwa mu Rwanda.
Hari intego ko bitarenze mu 2030 Guverinoma y’u Rwanda izaba yarakubye inshuro enye umubare w’abaganga.