Umukinnyi wa filimi McDermott asanga ubuzima bukwiye kwitabwaho

Umukinnyi wa filimi wo muri Nigeria Ufuoma Stacey McDermott uzwi nka McDermott asanga icya mbere umuntu yakabaye yitaho ari ubuzima, kuko kunywa imiti igabanya ububabare cyane byamwangirije impyiko.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru aho yabajijwe ikintu abona umuntu akwiye kwitaho, akakirinda cyane.
Asubiza iki kibazo McDermott yagize ati: “Nakabaye nifuza ko buri wese yumva akamaro ko kugira ubuzima buzira umuze, umuvandimwe wanjye yarwaye impyiko bamusuzumye batinze basanga zigeze ku kigero cya 4, aho batangiye kujya bayungurura amaraso (Dialyse), hashize igihe nanjye baransuzumye basanga impyiko zanjye nazo zifite ibibazo, ababyeyi bagira ubwoba batangira kwibaza niba kurwara impyiko byaba biri mu tunyangingo tw’umuryango wacu.”
Akomeza agira ati: “Twaje gusanga bituruka ku kunywa imiti igabanya ububabare cyane nakundaga gukoresha, kuko nkiri muto nakundaga kuribwa umutwe, amaso n’ahandi ngakunda gufata imiti igabanya ububabare (Pain killers).
Uyu mukinnyi avuga ko kuva yabimenya hashize imyaka 12 yitabwaho ngo barebe nibura ko yazongera kumera neza, ari naho ashingira avuga ko icya mbere umuntu akwiye kwitaho ari ukwirinda icyo ari cyo cyose cyamwangiriza ubuzima, kuko kugeza n’ubu we akirwana n’izo ngaruka.
Umuganga akaba n’umwarimu ushinzwe amasomo ya Clinical Pharmacology muri Kaminuza ya Londres Dr Andrew Lambarth, avuga ko uburibwe bukabije busanzwe mu bantu bakiri bato, ariko na none gufata imiti igabanya ubukana igihe kirekire bishobora gutera ibibazo by’umwijima, impyiko, umutima no gutembera kw’amaraso ku kigero kidasanzwe.
