Ruhango: Abakodesha ibarizo n’Akarere imashini zabo zinyagizwa n’igisenge cyatobaguritse

Abakorera umurimo w’ububaji mu ibarizo bakodesha n’Akarere ka Ruhango riherereye mu Murenge wa Kabagali, bavuga ko kubera amabati asakaye aho bakorera ashaje akaba yaranatobaguritse, imashini zabo zinyagirwa bakifuza ko ubuyobozi bubafasha hagasakarwa.
Umwe mu bakorera muri iryo barizo waganiriye n’Imvaho Nshya, avuga ko Akarere gakwiye kubafasha ibarizo bakoreramo rigasakarwa, kuko mu gihe cy’imvura imashini zabo zinyagirwa.
Ati: “Nk’ubu mu gihe cy’imvura ibikoresho byacu birimo n’imashini dukoresha zibaza biranyagirwa kubera ko amabati yashaje agatobagurika, ubuyobozi bw’Akarere dukodesha nabwo bukwiye kudufasha bugasaka inzu dukoreramo.”
Mugenzi we na we avuga ko imikorere yabo mu gihe cy’imvura igorana.
Ati: “Mu gihe cy’imvura ntabwo tworoherwa no gukora, kuko usanga tuba turwana no gutwikira imashini dukoresha ngo zitanyagirwa, muri make ubuyobozi turifuza ko budufasha gusakara kugira ngo tubashe gukora, bityo tubone n’ubukode dutanga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagali uherereyemo izo nzu abakora umwuga w’ububaji bakodesha n’Akarere ka Ruhango, Ntivuguruzwa Emmanuel avuga ko iki kibazo mu mezi abiri ari imbere kizaba cyamaze gukemuka.
Ati: “Icyo kibazo turakizi twarakimenye, ubu rero twabasaba kuba bihanganye, kuko turi mu bikorwa byo kureba ingano y’ibikenewe kugira ngo dutangire kubaka mu buryo burambye hariya hantu bakorera, ku buryo mu mezi abiri bizaba byarangije gukorwa.”
Abaturiye iryo barizo bo babwiye Imvaho Nshya ko ryubatswe mu 1996, kandi ryubakishijwe amabati mu mpande ku buryo usibye no kuba igisenge gishaje bo bemeza ko n’amabati aryubatse ashaje, bagahamya ko hakenewe ko ryubakwa rikanasakarwa, dore ko kuribo ribafatiye runini, aho ukeneye gukoresha ibikoresho nk’inzugi atirirwa akora urugendo ajya kubishaka kure.