Ubushinjacyaha bwasabiye Fatakumavuta gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ubushinjacyaha bwabiye Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera ko iperereza ku byo akurikiranyweho rigikomeje.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, nyuma y’urubanza Fatakumavuta yaburanagamo ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Bwagaragaje ko ibimenyetso bishingiye ku kuba hari ibirego byatanzwe n’abantu batandukanye barimo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, Muyoboke Alex, Habiyambere Jean Paul uzwi nka Bahati, Ngabo Medard uzwi nka Meddy, bose bamurega ko mu bihe bitandukanye yagiye akora ibiganiro ku muyoboro wa YouTube ndetse akanakoresha urubuga rwe rwa X mu gutanga ibitekerezo birimo amagambo agize ibyaha.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibikorwa bigize icyaha byose yagiye abikorera mu biganiro bitandukanye yagiye akora ndetse aza kugirwa inama n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ko yareka ibyo bikorwa bigize icyaha.
Hanyuma bwanagaragaje ko Fatakumavuta atumvise inama yagiriwe ahubwo yahise akora ibindi biganiro anagaragaza ko niyongera guhamagarwa atazabwitaba.
Mu bindi bwagarutseho kandi ni uko hashingiwe ku birego yarezwe, ibyo akurikiranyweho no kuba yiyemerera ko ibyo biganiro yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha bityo ko yafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko amagambo y’ivangura yayakoresheje ku muhanzi witwa Bahati, aho yavuze ko yashatse umugore mubi w’umu-diaspora, ushaje kandi ukennye.
Bwavuze ko Fatakumavuta kandi ngo yakoze ikiganiro gisebya Ngabo Medard (Meddy), avuga ko Meddy yanze kwemera ko yabanye n’umugore we mbere y’uko babana.
RIB yaramuhamagaye iramwihanangiriza inamugira Inama za kibyeyi ariko ngo ntiyayumviye.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nyuma yo gutabwa muri yombi, bamupimye ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi, bagasanga mu mubiri we harimo igipimo cyo hejuru cya 298.
Impamvu zikomeye mu Bugenzacyaha Fatakumavuta yanze kubazwa, naho mu Bushinjacyaha ibyo byaha yarabyemeye ariko ntiyemera ibikorwa bigize icyaha.
Buvuga ko kuba Fatakumavuta yaremeye ko ibyo biganiro yabikoze ari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikinyweho, kuba hari amashusho yafatiriwe y’Ubugenzacyaha, hari imashini na telefoni yagiye akoreraho ibyaha byafatiriwe, harimo kandi ibirego bya ba nyir’ubwite bamureze.
Bwasabye ko yafungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko mu mikorere y’icyaha ibyo yabigize akamenyero, bikaba ari uburyo bwiza bwo guhagarika ibikorwa akurikiranyweho.
Fatakumavuta ahawe umwanya ngo yisobanure avuga ko ku byo yavuze kuri Meddy yabisesenguraga ashingiye ku buhamya Meddy ubwe yari yatanze naho ku bijyanye no kuvuga ko ubukwe bwa The Ben buzaba akavuyo ngo yabishingiye kuko abafana be bose bifuzaga kubutaha ku bijyanye n’ibyivangura ngo aregwa na Bahati, Fatakumavuta yavuze ko Baahati ubwe yamwandikiye urwandiko amubwiora ko ntacyo bapfa ko ahubwo kari agatwiko k’imyidagaduro.
Fatakumavuta kandi yavuze ko yifuza ko yakongera agapimwa akanakorerwa isuzuma ku biyobyabwenge biri mu mubiri we naho ko Muyoboke Alex we ibibazo byabo bimaze igihe kuko byatangiye mu 2017 gusa ngo bari bariyunze.
Fatakumavuta yatawe muri yombi tariki 18 Ukwakira 2024, akaba aburanye ifungwa n’ifungura ry’agateganyo nyuma y’iminsi itanu urubanza rwe rusubitswe kuko rwagombaga kuba tariki 31 Ukwakira 2024, aho yasabye ko rusubikwa kuko atari yiteguye.