Uganda: Inkuba yishe impunzi 14 zari mu nkambi

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 3, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Polisi ya Uganda yatangaje ko inkuba yakubise impunzi 14 mu nkambi ya Palabek iri mu Majyaruguru y’iki gihugu aho  zari zagiye gusenga mu materaniro yo ku mugoroba w’ejo ku wa Gatandatu tariki 02 Ugushyingo.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko abahitanywe n’inkuba bari bagiye gusenga  mu gihe abandi 34 bakomerekejwe nayo.

Bamwe mu bakambitse aho ngaho bavuze ko abahitanywe ari abana mu gihe Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke, yabwiye BBC ko umwe  muri bo yari afite imyaka 21 y’amavuko ariko ntiyigeze atangaza imyaka y’abandi basigaye.

Inkambi ya Palabek iri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba, akaba ari agace gakunze kwibasirwa n’imvura yiganjemo inkuba.

Mu myaka ine ishize inkuba yahitanye abana 10 bakinaga umupira w’amaguru mu mujyi wa Arua wo muri iyi Ntara.

Inkambi ya Palabek irimo impunzi zirenga 80.000, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, abenshi muri bo bakaba baturuka  bihugu by’Abaturanyi bya Uganda birimo  na Sudani y’Epfo.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 3, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
ONANA says:
Ugushyingo 3, 2024 at 7:15 pm

Pore Imana Bakire Mubayo Baruhukire Mumahoro Nabari Mubitaro Bihangane .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE