APR FC yanganyije na Gorilla FC mu mukino ishobora guterwamo mpaga

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 3, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

APR FC yanganyije na Gorilla FC ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona, ishobora guterwamo mpaga nyuma y’aho yashyize abanyamahanga barindwi mu kibuga kandi amategeko avuga ko batagomba kurenga batandatu.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Ibi byabaye mu gice cya kabiri cy’umukino w’umunsi wa munani wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru, ubwo APR FC yakoraga impinduka, Richmond Lamptey ukomoka muri Ghana na Tuyisenge Arsène basimburwa na Nwobodo Chidiebere wo muri Nigeria na Mamadou Sy wo muri Mauritania.

Aba banyamahanga babiri binjiye basanga mu kibuga abandi banyamahanga batanu ari bo Pavelh Ndzila, Aliou Souane, Taddeo Lwanga, Lamine Bah na Victor Mbaoma.

Nyuma y’iminota irindwi bigaragaye ko hirengagijwe amategeko y’abanyamahanga batandatu mu kibuga, APR FC yakuyemo Lamine Bah wo muri Mali, asimburwa na Kwitonda Alain ’Bacca’, abanyamahanga bongera gusigara ari batandatu.

Kugira ngo APR FC iterwe mpaga muri uyu mukino birasaba ko Gorilla FC yandikira Rwanda Premier League igaragaza ko APR FC yirengagije itegeko ryo gukinisha abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda, ndetse n’abasifuzi bayoboye umukino bakabishyira muri raporo igaragaza uko umukino wageze.

Indi mikino yabaye uyu munsi yatsinze Mukura VS inganyije na AS Kigali 0-0 naho Marines FC yatsinze Muhazi United ibitego 2-1.

Umunsi wa munani wa shampiyona usize Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 15 n’ibitego icyenda izigamye, ikurikiwe na Gorilla FC na yo ifite n’amanota 15 izigamye ibitego bitandatu, Rayon Sports ni iya gatatu n’amanota 14 mu gihe AS Kigali ari iya kane n’amanota 14.

Umutoza wa APR FC, Darko Novic, yavuze ku gusimbuza mu kibuga hakajyamo abakinnyi b’abanyamahanga barindwi, ati “Amakosa ntabwo ari ayacu”.

“ Nta ruhare Twabigizemo ahubwo babwiye ko habayeho kwibeshya, ubwo rero ntacyo nabivugaho kuko simbizi ibyabereye inyuma yanjye”.

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 3, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE