Yavanye mu Itorero umukoro wo kunyomoza abasenya u Rwanda batarubamo

Peace Keza, umunyeshuri wiga gukora porogaramu za mudasobwa (Software Engineering), muri Kaminuza Nyafurika yigisha Ubuyobozi (African Leadership University/ALU) ni imwe munrubyiruko rwiyemeje kuvuga u Rwanda uko ruri runyomoza abarusiga icyasha batanarubamo.
Mu minsi ishize, Keza yitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14,mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, aho yavuye afite umukoro wo guhagarara nk’umucyo umurika mu mwijima w’ibinyoma bikwirakwizwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga basebya u Rwanda .
Avuga ko iminsi yamaze mu itorero i Nkumba, yize gukunda igihugu, kucyitangira no kugikorera by’umwihariko akaba yariyemeje kugaragaza ukuri kw’ibibera mu Rwanda.
Agira ati: “Muri make icyo nigiye hano ni ugukoresha imbuga nkoranyambaga; nganira, mbwira amahanga yose uko mu Rwanda tubayeho, uko ibintu bimeze, yaba mu buzima buri rusange, ubuzima bw’imyidagaduro, bityo bakabasha kumenya ukuri kw’ibibera mu Rwanda aho kumira ibinyoma bivugirwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu bataba mu Rwanda.”
Nk’urubyiruko ngo bashobora kuvuga uko mu Rwanda babayeho, bunze ubumwe, barimo kwiteza imbere, biga bakaminuza kandi bari kwiyubaka nk’Abanyarwanda.
Keza avuga ko intambara y’amasasu yarangiye ahubwo ko nk’urubyiruko barimo kurwana intambara yo ku ikoranabuhanga, aho bigaragaza iterambere igihugu kigezeho mu myaka 30 ishize n’ukuri kw’ibibera mu Rwanda.
Yongeraho ko ikindi barushaho kumenyekanisha ari umuco Nyarwanda bakoresheje izo mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Iyo ni yo ntambara yacu yo ku mbuga nkoranyambaga turimo kurwana mu gihe cyacu, ntabwo tukiri mu ntambara y’amasasu.”
Keza avuga ibi mu gihe hari urubyiruko ruba mu mahanga rubwirwa ibitandukanye n’ibibera mu Rwanda hagamijwe kurucengezamo intekerezo mbi n’isura itari nziza ku Rwanda.
Abenshi ni abagamije gusebya ubuyobozi bw’igihugu, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kurwangisha amahanga.
Abasesengura Politiki mpuzamahanga bavuga ko akenshi iryo cengezamatwarya n’ingengabitekerezo ya Jenoside biba biyobowe n’abahekuye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ababakomokaho bakuranye uburere bwabo ndetse n’abagiye bahunga igihugu kubera ibyaha bakurikiranyweho.