Rusizi: Umwe mu 10 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yitabye Imana

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ugushyingo 2, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Impanuka y’imodoka ifite pulake RAH 642E yavaga mu Murenge wa Muganza yerekeza mu wa Bugarama mu Karere ka Rusizi itwaye abari bari mu bukwe igakomerekeramo abantu 10, umwe muri bo yageze mu bitaro bya Mibilizi yitaba Imana agitangira kwitabwaho n’abaganga.

Uwitabye Imana ni Sinzabakwira Manasseh w’imyaka 35 wari ucumbitse mu Mudugudu w’Umutuzo, Akagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza, ikaba yaramugonganye na mukuru we bari bavanye mu kazi ko gukora amaterasi mu Murenge wa Nzahaha.

Sinzabakwira akigongwa n’imodoka akaboko n’urutugu byahise biva mu mwanya wabyo, yihutanwa mu bitaro bya Mibilizi ari ho yaguye akihagezwa.

Nyirangendahayo Placidie yabwiye Imvaho Nshya ko nyakwigendera yari amaze ibyumweru 3 acumbitse mu Mudugudu w’Umutuzo, akaba ngo yari yahageze ahunga umugore we bari bafitanye amakimbirane.

Ati: “Yari yambwiye ko yaje gucumbika mu Mudugudu wacu ahunga umugore we bari bafitanye abana 2 mu Kagari ka Nyamigina, Umurenge wa Gikundamvura, bakaba bamaranye igihe amakimbirane. Nyakwigendera ahageze yari yabonye akazi mu materasi mu Murenge wa Nzahaha, imodoka yamugonganye na mukuru we bavuye kugakora, mukuru we na we akaba akirembeye mu bitaro bya Mibilizi.”

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Mibilizi, Dr Uzabakiriho Raphael yabwiye Imvaho Nshya ko uretse uwo witabye Imana, abandi 7 babigejejwemo umwe ari we ukimerewe nabi cyane ariko na we hari igihinduka ukurikje uko yahageze ameze, abandi bameze neza.

Ati: “Abandi baragenda boroherwa ku buryo hari icyizere ko bazakira,tukaba twihanganishije umuryango wabuze uwawo. Undi umerewe nabi cyane na we hari icyizere ko azakira vuba.”

Uwari woherejwe mu bitaro bya Gihundwe, umuyobozi mukuru wabyo Mukayiranga Edith yabwiye Imvaho Nshya ko yahageze igufa ry’ukuboko ryacitse bamwohereza mu bitaro bya Kibogora. Na we ngo aragenda yoroherwa ukurikije uko yahageze ameze.

Iyo modoka yari itwawe n’uwitwa Nikuze Vincent, yageze mu Mudugudu wa Gisozi, Akagari ka Cyarukara mu Murenge wa Muganza ihura n’umwana wambukiranyaga umuhanda, imukatiye igonga umunyegare n’abandi bantu,inagonga igiti,  bose hamwe n’abari bayirimo hakomereka 10 uwo mwanya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi  yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka yatewe n’uburangare bw’uwari utwaye imodoka.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ugushyingo 2, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE