Rutsiro: Abafite ubumuga barasaba ubufasha butuma bashinga Koperative bakiteza imbere

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura, Akagari ka Kabuga barasaba ubufasha buzabafasha kwibumbira hamwe bakaba Koperative kugira ngo bagure ibyo bakora.
Abafite ubumuga barenga 107 bo mu Kagari ka Kabuga bikubiye mu matsinda atatu ari mu Tugari tune, batangarije Imvaho Nshya ko mu bushobozi buke bafite babashije kwibumbira hamwe bagakora amatsinda ndetse bakagira ubushobozi bw’ibihumbi 180 by’amafaranga y’u Rwanda ariko bakeneye gufashwa kugera ku yasabwa.
Kuba bakwemererwa gutangiza koperative bisaba ko babona ibihumbi 500 Frw nk’amafaranga fatizo azatuma bagira konti.
Umwe yagize ati: “Turi itsinda ry’abantu benshi ariko bafite ubumuga butandukanye. Twatekereje kwishyira hamwe ngo turebe ko twakwagura ubuhinzi dukora ariko ubushobozi bwo kugira konti bwatubanye buke ku buryo intego yacu yari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 ari nabyo twasabwe kugira ngo tugire konti n’umugabane shingiro nka koperative yemewe.
Rutebeza Anastasie umwanditsi w’abafite ubumuga mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Mukura ho muri Rutsiro yagize ati: “Hano dufite abafite ubumuga barenga ijana ariko dufite impungenge ku buzima bwacu kuko muri twe harimo abari mu mibereho mibi cyane. Abenshi ntabwo bishoboye, twagerageje kujya mu matsinda tugira utwo bahinga tubonye bitari gukunda dusabwa kuba koperative kugira ngo babe baduha n’inkunga ituma twagura ibyo dukora ariko ubushobozi bwabaye buke ari nayo mpamvu dusaba ubufasha Leta.
Yakomeje avuga ko mu bo bafite harimo abafite ubumuga bw’ingingo, ndetse n’ubumuga bukomatanyije ariko ko gukorera hamwe babishoboye ari nayo mpamvu bashaka kuva mu matsinda bakaba Koperative.
Ati: “Twese rero uko turi 107 twashatse kwibumbira muri Koperative kugira ngo twagure ibikorwa nihagira n’ubufasha butugeraho byoroshye kububona kandi twagerageje gukora ubuvugizi biranga. Twakora kandi tugashyira hamwe uko imbaraga za buri wese zingana bigakunda”.
Musabyimana Emmanuel yagize ati: “Ubu nta bufasha duhabwa. Iyo tugerageje gusaba ubufasha kandi batubwira ko tugomba kujya muri Koperative. Kujya muri Koperative nabwo nta ngufu dufite zatuma tujyamo. Turahinga twabigabana tugasanga tutabona ubushobozi bwo gufungura Koperative kuko yose hamwe ayo dufite agera mu 180 000 Frw gusa kandi dusabwa 500 000 Frw”.
Yakomeje agira ati: “Icyo dusaba rero ni inkunga yadufasha tukabasha kubona ayo mafaranga natwe tukagira koperative. Badusaba 100 yo gufunguza konti ariko na none bakongera bakadusaba ko kuri konti yacu haba hariho nk’amafaranga 400 000 Frw cyangwa 500 000Frw kandi nayo, ntayo dufite pe.”
Uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga mu Karere ka Rutsiro Mvuyekure Anastase yavuze ko icyo bakora ari ukubaba hafi kandi ko n’ubwo bushobozi babura buzaboneka binyuze mu buvugizi bazabakorera na bo ubwabo.
Ati: “Turareba niba amafaranga bafite afatika tubakorere ubuvugizi turebe niba koko bafashwa ariko dukomeza kubakangurira gufungura imiryango n’abandi b’ahandi bakaza bagahuza imbaraga kuko icyo tuba twifuza ni iterambere ryabo. Uyu mwaka nibikunda bazafashwa mu mihigo ariko nibitanakunda uyu mwaka n’ubutaha bizakorwa gusa icyo tubashishikariza ni ugukora mu buryo bwagutse n’ubuyobozi bukabimenya”.
Yakomeje agira ati: “Turasaba n’abumva ko batajya mu itsinda kureka iyo myumvire bakagana bagenzi babo kuko ni yo ituma abafite ubumuga baguma mu bukene. Bose nibabasha kujya hamwe n’abandi bizatuma bigira kuri bagenzi babo na bo batinyuke biteze imbere ndetse n’ubuyobozi ni bwo buzabamenya no kubafasha byorohe.”
Kugeza ubu mu Karere ka Rutsiro harimo abafite ubumuga 2 280, naho mu Murenge wa Mukura akaba ari 380 gusa bishobora kwiyongera kuko hari gukoresha uburyo bwa DMIS [Disability Management International System].
Mu Murenge wa Mukura harimo izindi koperative z’abafite ubumuga zigera kuri 3 zikora neza kandi zateye imbere ku buryo Mvuyekure Anastase yizera ko n’aba nibafashwa bazagera ku ntego bifuza n’Igihugu kibifuzamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Umuganwa Marie Chantal yabwiye Imvaho Nshya ko bagiye gukorana n’Inzego zabo bireba kugira ngo aba bafite ubumuga babashe gufashwa kuba koperative.
Yagize ati: “Hariho ibarura turi gukora sinzi niba baba baribaruje gusa ibyo bya koperative, ndavugana n’umukozi ubishinzwe abikurikirane abafashe niba ari n’ubujyanama umuntu abaha, abubahe nta kibazo.”