Kera Kabaye, Rayon Sports yongeye gutsinda Kiyovu Sports muri Shampiyona

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 2, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Rayon Sports yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona, ihagarika urugendo rw’imyaka hafi itanu idatsinda Kiyovu Sports muri Shampiyona.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi.

Rayon sports yabonye uburyo bwa mbere ku mupira Serumogo Ali yahawe na Madjaliwa awushyize mu rubuga rw’amahina Guy Kazindu awukuraho.

Ku munota wa 11 Kiyovu Sports yahushije igitego ku mupira muremure wari uvuye ku izamu rya  Nzeyurwanda Djihad, usanga Rutahizamu Mosengwo Tansele asiga ab’inyuma ba Rayon Sports, asigarana wenyine n’umunyezamu Khadim Ndiaye ariko ateye umupira n’umutwe ufatwa neza n’uyu munya-Senegal.

Ku munota wa 15 Rayon Sports yakinaga neza yongeye guhusha igitego ku mupira wazamukanywe na Muhire Kevin, akinana na Ndayishimiye Richard, wawugejeje kwa Serumogo Ali, uyu myugariro awushyira mu rubuga rw’amahina ujya ku mutwe wa Fall awuha Iraguha Hadji, wawuteye neza ariko ujya hanze gato y’izamu.

Kugeza ku munota wa 20 Rayon Sports yagabanyije umuvuduko umupira utangira gukinirwa cyane cyane mu kibuga hagati.

Ku munota wa 26 Kiyovu Sports yakoze impinduka Gakuru Matata yahaye umwanya Ishimwe Kevin.

Ku munota wa 28 Kiyovu Sports yakinaga neza yahushije igitego cyabazwe kuri Coup Franc nziza yatewe na Hakizimana Felicien umunyezamu Ndiaye awukuramo awushyira ku ruhande, Kiyovu Sports isubizamo ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bwihagararaho.

Ku munota wa 30 Kiyovu Sports yatsinze igitego cya Masengo Umusifuzi Dider yemeza ko habayeho kurarira.

Kugeza ku munota 35 Kiyovu Sports ni yo yasatiraga cyane izamu rya Rayon Sports.

Ku munota wa 37 Kiyovu Sports yarushaga cyane Rayon Sports yongeye guhusha igitego ubwo Cherif Bayo yakinanaga na Djuma ariko uyu rutahizamu ntiyashobora kuboneza mu izamu.

Ku munota wa 43 Kiyovu Sports yahushije igitego cyabazwe ku mupira watakajwe  na Bugingo Hakim, usanga Cherif Bayo wawuterekeye Desire, wari usigaranye n’umunyezamu Khadime Ndiaye bonyine ariko ashyize mu izamu uyu munya- Senegal yongera gutabara Rayon Sports.

Igice cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka Adama Bagayogo asimbura Elanga Jr naho Omborenga Fitina asimbura Serumogo Ali

Kiyovu Sports yakomeje gusatira maze ku munota wa 48 ku mupira watakajwe na Richard mu kibuga hagati, usanga Cherif Bayo, wateye ishoti rikomeye mu izamu ariko Khadime Ndiaye yongera gutabara akuramo umupira.

Ku munota na 57 Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Iraguha Hadji wafashe icyemezo, acenga abakinnyi bo hagati ba Kiyovu Sports, atera ishoti n’akaguru k’iburyo umunyezamu Djihad awukura mu nshundura.

Nyuma yo gutsinda igitego Rayon Sports yongeye gusatira izamu rya Kiyovu Sports nk’aho Muhire Kevin yari agerageje gutera mu izamu ariko ubwugarizi bwa Kiyovu buratabara.

Ku munota wa 66 Rayon Sports yahushije igitego cyabazwe ku mupira Fall Ngagne yahawe ari wenyine imbere y’izamu, ashatse gushyira mu nshundura umunyezamu Nzeyurwanda akiza izamu rye.

Rayon Sports yarushaga cyane Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri ku mupira Adama Bagayogo yabonye mu kibuga hagati, ashyira mu izamu ishoti rikomeye, Nzeyurwanda Djihad awukuramo awihera Hadji Iraguha awushyira mu nshundura. Nyuma y’iminota ibiri gusa Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Fall Ngagne bitewe no guhagarara nabi k’ubwugarizi bwa Kiyovu Sports ashyira umupira mu rushundura.

Ku munota wa 80 Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya kane ku ishoti rya kure ryatewe na Hadji Iraguha rikubita umutambiko w’izamu ryo hejuru rijya hanze.

Ku munota wa 89 Rayon Sports yongeye kubona amahirwe yo gutsinda igitego cya kane ku mupira Adama Bagayogo yahawe mu rubuga rw’amahina, ateye mu izamu Nzeyurwanda Djihad umupira ujya hanze.

Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane iminota ine y’inyongera

Ku munota wa 90+4 Kiyovu Sports yahushije igitego cy’impozamarira ku mupira watakajwe na myugariro Aimable, usanga Mosengwo Tansele wari imbere y’umunyezamu ananirwa gushyira mu nshundura cyangwa se guha mugenzi we.

Ku munota wa 90+5 Rayon Sports yatsinze igitego cyatsinzwe na Adama Bagayogo ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ugakora ku mukinnyi wa Kiyovu Sports ukajya mu izamu.

Umukino warangiye Rayon Sports inyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0, ihita ifata umwanya wa kabiri muri Shampiyona n’amanota 14.

Rayon Sports yahise ihagarika urugendo rw’imyaka hafi itanu yari imaze idatsinda mukeba Kiyovu Sports muri shampiyona.

Indi mikino yabaye uyu munsi yasize, Amagaju atsinze Vision FC ibitego 3-1 , Bugesera FC yanganyije na Musanze FC igitego 1-1 naho  Police FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 3-2.

Imikino iteganyijwe ku cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024

Gorilla FC izakira APR FC saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pele Stadium.

Marine FC izakira Muhazi United saa cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda.

Mukura VS izakira AS Kigali saa Cyenda z’amanywa Kuri Stade Huye.

Abakinnyi babanjemo ku mpande Zombi

Rayon Sports

Khadime Ndiaye, Serumogo Ally, Bugingo Hakim, Omar Gning, Ndayishimiye Richard, Madjaliwa Aruna, Muhire Kevin, Fall Ngagne, Iraguha Hadji na Elenga Junior.

Kiyovu Sports

Nzeyurwanda Djihad, Twahirwa Olivier, Hakizimana Felicien, Ndizeye Eric, Mbonyingabo Regis, Guy Kazindu, Nizeyimana Djuma, Gakuru Matata, Mugisha Desire, Cherif Bayo na Mosengwo Tansele.

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 2, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Nsengimana Donatien says:
Ugushyingo 2, 2024 at 11:24 pm

Wibagiwe Nsabimana Aimable wabanjemo mu bakinnyi ba Rayon Sports kubera ko wanditse abakinnyi 10 bonyine.

Nsengimana Donatien says:
Ugushyingo 2, 2024 at 11:31 pm

Wibagiwe Nsabimana Aimable wabanjemo mu bakinnyi ba Rayon Sports kubera ko wanditse abakinnyi 10 bonyine.https://imvahonshya.co.rw/kera-kabaye-rayon-sports-yongeye-gutsinda-kiyovu-sports-muri-shampiyona/

MANZI says:
Ugushyingo 3, 2024 at 5:53 am

Rayon Sports Yariri Kwasa Ikibonobono .

Alex says:
Ugushyingo 3, 2024 at 6:25 am

Yebabaweee…… Reyon Sports Yihereranye Kiyovu Sport Irayikubita Irayihaniza Iyibwira Ati Umvabasha Nundimunsi Ntimuzongere Kiyovu Irarira Ivuga Iti Mutubabarire Ntago Tuzongera Iraguha Haji Aravuga Ati Ntimuzo Ngere Faringanye Nawe Ati Nange Kambakubite Kiyovu Iti Tubabarire Adama Bagayogo Noneho Niwewaje Ntampuhwe Avuga Ati Abayovu Muranzi ? Abayovu Barasubiza Bati Ntago Tukuzi Bagayogo Ati Ndumunyamali Ngiyekubakorera Ibyomutigeze Mubona Mubuzima Bwanyu Abakubita Inkoni Nzizanziza None Abayovu Bati Twakubiswe Na Police None Na Reyon Sports Iradukubise Ntago Tuzongera Gusuzugura Bitubere Isomo .

Ana says:
Ugushyingo 3, 2024 at 11:02 am

Turashimira Abakinnyi Bacu Ndetse Na Batoza Bacu Kubufatanye Bwabakunzi Ba Rayon Spor Bakomeje Kugaragaza .

Alice says:
Ugushyingo 3, 2024 at 11:17 am

Erega Reyon Sports Tuzahora Duhana Kiyovu Sports Tuyikorere Nkibyotwakoreye Sanirayizi Kiyovu Izabaze Sanirayizi Ati Reyon Sports Yabakoreye Ibiki ? Sanirayizi Izabasubiza Ati Ave Mwabayovumwe Ibyo Rayon Sports Yadukoreye Ntawubivuga Muceceke . Ubworero Harya Mukinyarwanda Abaravuga Bati Inkoni Ikubise Mukeba Uyirenza Urugo ? Twebwe Nkabareyo Ntagarikoduteye Inkoni Dukubitishije Abayovu Ntahoyaryiye Nubutaha Tuzababaza .

Idi says:
Ugushyingo 3, 2024 at 11:47 am

Indirimbo
Mbabariraaaa….. Ayiweee…… Mbabariraaaa….. Gutsinda Rayon Sports Ndabizi Bigombu Ubuhanga.

Babuji says:
Ugushyingo 3, 2024 at 1:59 pm

Yewe Kiyovu Niyogusengerwa Nahubundi Igeze Aharindimuka Cyera Yarakandagiraga Isi Igatigita None Ubu Irigukandagira Murirutigita . Erega Rayon Sports Impamvuyazanye Ubukana Nubukaka Nuko Turigutahiriza Kumugozi Umwe Ubuyabaye Igihangange Erega Iyo Ushakakuryaneza Bigusaba Guheba Ayobaguciyeyose Ukayatanga Ukagura Umwataka Wumva Wifuza Nka FARI NGANYE . Kiyovu Nayo Nihebe Bashake Ubwatsi Ubwo Ndavuga Amafaranga Erega Rayon Sports Twe Tuzayirwa Inyuma .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE