Nyagatare: Manirafasha wiyeguriye ubuhinzi arinjiza miriyoni 16 ku gihembwe

  • HITIMANA SERVAND
  • Ugushyingo 2, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Manirafasha Emmanuel umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare washoye imbaraga ze mu buhinzi avuga ko uyu mwuga uri kumwinjiriza akayabo.

Uyu muhinzi umaze kubigira umwuga avuga ko yabigiyemo nyuma yo kurangiza kwiga amashuri yisumbuye akanga kugorwa no kwirirwa ajya gusaba akazi.

Kuri ubu ahinga hegitari 7 ashobora kwezaho toni 56 z’ibigori ku gihembwe, nazo zikamwinjiriza agera kuri miliyoni 16 (16 000 000 frw)

Avuga ko yatangiye ahinga ku butaka yatijwe na Sekuru akaza gutangira kwikodeshereza ubutaka bwagutse nyuma yo kubona inyungu iri mu buhinzi.

Ati: “Sogokuru yarampamagaye arambwira ati ko mfite ubutaka natiraga abantu uwabakuramo nkabugutiza ntiwabukoresha ukagerageza ubuhinzi? Naremeye nshoramo imbaraga ananguriza amafaranga make yo kugura nk’amafumbire maze igihembwe cya mbere mbona umusaruro mwiza. Nyuma yo kugurisha nkabona amafaranga nahise njya gukoresha ubutaka bunini aho ubu nkorera kuri hegitari 7. kuri hegitari nezaho toni 8.”

Akomeza agira ati: “Uyu munsi ntiwampa akazi k’ibihumbi 300 ku kwezi ngo ngafate. Ubuhinzi mbukuramo amafaranga menshi, ubu nubakiye umuryango wanjye wari utishoboye, nishyurira abavandimwe amashuri, ndetse ubu ngura imitungo itimukanwa hirya no hino. Ikindi gikomeye ubu mba mu kibina kishyura ibihumbi ijana bya buri kwezi. Mbona ko ku myaka yanjye ndi mu nzira nziza y’iterambere.”

Manirafasha asaba urubyiruko gushishoza no kureba amahirwe yose abari hafi bakayabyaza umusaruro.

Ati: “Bagenzi banjye babasaba kudasuzugura amahirwe babona kuko nanjye iyo nza kwigira umusongarere nkavuga ngo sinahinga ubu mba nkibereye aho.”

Bamwe mu rubyiruko ruturanye na Manirafasha ruvuga ko urugero rwiza bamubonyeho na bo bari kugerageza kumwigiraho.

Turatsinze Leon yagize ati: “Amafaranga y’uyu mugenzi wacu yarihuse pe! Gusa icyatunguranye ni ukuntu yayaboneye mu bikorwa ubundi urubyiruko tutabonaga nk’ibyacu. Ibintu byo guhinga! Ariko ubu nanjye ukubwira ndi guhinga ibigori ku buryo bwa kijyambere nubwo mpinga akantu gato, ariko sizoni ishize narungutse pe. Nabonye toni 3.5 mu gice cya hegitari. Ubu rero turi kumwirukaho ngo natwe tubyaze ubutaka amafaranga nubwo kumufata nyine byo bitoroshye, ariko yaraduhumuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen uvuga ko ibikorwa nk’ibi bigerwaho n’urubyiruko ari iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange.

Asaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bibanda ku kongera ubumenyi.

Ati: “Twe ku buyobozi ni ishema kugira urubyiruko rugira icyerekezo kuza kibaganisha mu iterambere. Urubyiruko ruharanire kugira ubumenyi bujyanye n’ibyo babona nk’amahitamo yabo. Ukunze ubuhinzi asobanukirwe n’ibisabwa kugira ngo abunoze. Uwumva yakina filime nawe bibe bityo. Natwe nk’ubuyobozi ubu turi gushyiraho ibikorwa remezo bitandukanye Bishobora gufasha mu kugera kuri ubwo bumenyi.”

Manirafasha ubu ni intangarugero aho akorera ibikorwa bye, bagenzi be bamubonamo umujyanama mwiza banamutoreye kubahagararira mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko.

  • HITIMANA SERVAND
  • Ugushyingo 2, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE